RFL
Kigali

Ibitabo 5 wasoma bikazana impinduka mu buzima bwawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/07/2018 8:09
3


Abahanga bakunze kuvuga ko gusoma ibitabo biruta kure kugenda ahantu henshi hatandukanye kuko gusoma bikujyana ahandi hantu bikaba byanakugeza ku yindi si itandukanye kure n’iyo usanzwe ubamo mu buzima bwa buri munsi.



Ubwo Warren Buffett yabazwaga ibanga akoreshe ngo abashe gukira no guhorana intsinzi, yatunguye benshi ubwo yahishuraga ko ku munzi asoma amapaji Magana atanu byibuze y’igitabo. Gusa ibi byagora benshi bitewe n’amasaha y’akazi kabo kuko birumvikana ko Warren we yashoboraga no kurangiza gusoma igitabo cyose cyangwa na bibiri birenga mu munsi umwe. Ariko se bigukundiye ko wungukira mu gusoma utigomwe igihe cyawe wabyemera? Ndatekereza nta wabyanga.

Hari amwe mu ma Application wakoresha ukigira ku bitabo bitagira amakabyankuru menshi, bitarambiranye mu minota, amasaha cyangwa se iminsi kuko bamwe mu bahanga baba barabihinduye mu buryo bwihuta kandi bworoshye kubyibuka, byumvikana bitagoranye kandi biboneka neza. Mu mikurire ya muntu mu buryo bwo kwaguka mu ntekerezo, tugiye kubagezaho urutonde rw’ibitabo bitanu umuntu ashobora gusoma biagira icyo bihindura ku mibereho ye kuko buri wese mu buryo bwe yabyisangamo kandi bikamufasha abaye ari ushaka kugira icyo ahindura ku buzima bwe koko.

1.Thirteen Things Mentally Strong People Don’t Do by Amy Morin

Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga, Ibintu 13 Abantu Bakomeye mu mutwe badakora. Ushobora kuba kunda guhangayikishwa n’ikintu cyakunaniye kugishobora, ukinubira ibyo udafitiye ubushobozi n’ibindi.. Guhangana n’izi mbogamizi, bishobora kuba hari ibyo byangiza mu buzima bwawe bwa buri munsi niyo mpamvu Morin muri iki gitabo yagaragaje uburyo bamwe mu bantu dufata nk’ibikomerezwa bagiye bahangana n’ibyo bibazo mu bwihangane n’izindi nzira kandibakabishobora.

2. How to Stop Worrying and Start Living by Dale Carnegie

Ni gute wahagarika guhangayika ugatangira Kubaho. Ni kenshi abantu bajya bibaza ukuntu batabasha kureka guhangayikira ikintu runaka, bakagerageza cyane ariko ikibazokigahora ari cya kindi. Ubashije kumenya intandaro y’ibikunaniza, byakorohera kubirwanya kandi bya burundu. Muri iki gitabo, Carnegie yazanye icyafasha mu kwikuramo ikiguhangayitse.

3. How Will You Measure Your Life? by Clayton M. Christensen, James Allworth and Karen Dillon

Ni gute wapima ubuzima bwawe? Aha ni mu rwego rwo gufata imyanzuro, ugafata icyemezo kizima kidashyira ubuzima bwawe mu kaga. Ibi akenshi bifasha abashaka gukurikira inzozi zabo, bafite ibyo bashaka kugeraho mu guhaza indoto zabo, aho bisaba kwiyima ho gato umuryango n’inshuti ukabanza gukora urugendo rurerure rwo kwiyitaho mu buryo utapfa gutekereza.

4. Finding Your Element by Ken Robinson

Gushaka agatsiko kawe. Nta wubura ibyo akunda, iyo ni kamere muntu. Niba utazi icyoukunda bivuze ko utarimenya ngo wisobanukirwe rwose cyangwa se ukaba wiyizi bidasobanutse cyane. Iki gitabo, cyagufasha kumenya uburyo wabaho muri sosiyete ariko kandi ugendera u matwara yawe bwite ku buzima bwawe bitewe n’agatsiko k’ibyo ukunze kurusha ibindi.

5. Emotional Intelligence by Daniel Goleman

Ibi twabyita nk’Inyurabwenge mu marangamutima. Birashoboka ko hari ibyo ujya ukora uyobowe n’amarangamutima ubizi cyangwa se utanabizi. Uyu mugabo Daniel asobanura neza uuryo wakirinda kuyoborwa n’amarangamutima yawe ahubwo ugafata ibymezo bihamye bidashyira ubuzima bwawe mu kangaratete.

Si ibi gusa hari ibitabo byinshi byagira icyo bihindura ku buzima bwa muntu nka Seven Habits Of Highly Effective People, Know Yourself n’ibindi. Uru rwari urutonde rwa 5 bikunze gufatwa nk’ibya mbere byafashije benshi hagendewe ku bushakashatsi butandukanye bwakozwe nk’uko tubikesha urubuga rwa Life.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhawenimana edouard5 years ago
    mwabwira applications umuntu yakuraho ibi bitabo kuburyo umuntu yazanjya abisoma nta internet? murakoze.
  • Emmy5 years ago
    Njye ndabona ahubwo Bibiriya ariyo gitabo cya mbere mu guhindura imibereho y'abantu.
  • Ruhorimbere patrick4 years ago
    Nigute umuntu yabibona bimworoheye CG ahowabisanga bigurishwa





Inyarwanda BACKGROUND