RFL
Kigali

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/01/2015 13:23
10


Amazina menshi y’amanyamahanga abantu bitwa usanga batazi indimi akomokamo yewe utanamenya icyo ashatse kuvuga. Inyarwanda.com igerageza kubashakira amwe muriyo tukayabasobanurira ndetse tukanababwira imwe mu mico ikinze kuranga abantu bayitwa.



Tugendeye ku byifuzo byanyu rero dore ayo mwadusabye kubasobanurira:

Paul ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umuto/Umunyantegenke” Ba Paul bakunze kurangwa no gukorana ibakwe, bahorana amtsiko, bagira umutima ufasha, bahorana umwete ku murimo kandi barigenga.

Josine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongera” Ba Josine bakunze kurangwa no kugira inzozi nyinshi, bakorera ibintu byabbo ku murongo nta kavuyo, bazi gufata ibyemezo kandi bagira ubumuntu kandi bakunda kugaragaza amarangamutima yabo.

Esther ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Inyenyeri” Ba Esther bakunze kurangwa no kugaragaza amarangamutima yabo, barakora kurusha uko bavuga, bazi gutanga amakuru, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.

Eliel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Nyagasani ni Imana yanjye”. Ba Eliel bakunze kurangwa no kuba ibihangange, bagira ibitekerezo byagutse, bagira ubumenyi butandukanye, baha agaciro ibitekerezo kandi bakunda umwimerere.

Blandine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikiratini rikaba risobanura “Uzi gutetesha” Ba Blandine bakunze kurangwa no n’ubuhanga, bagira ubumenyi bwinshi butandukanye, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona kandi bazi gufata ibyemezo.

Elias, Beatrice, Arlete, Rosine, Robert na Jean wayakandaho ukabona inkuru twayakozemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ms9 years ago
    muzancakire MOISE
  • jolie9 years ago
    mumbabarire ubutaha muzansobanurire izina Parton, narisobanuje kenshi iriko ntimurarisobanura.
  • janu9 years ago
    plz mwasobanuriye izina janviere
  • adeline9 years ago
    munsobanurire izina adeline
  • adeline9 years ago
    nashakag ko munsobanurir izina adeline
  • tetalynka9 years ago
    nasobanuje kuva kera izina Lynka mwambabariye mukambwira
  • nsengiyumva guillaume9 years ago
    mwiriwe, mumpe inkomoko nubusobanuro bwizina Guillaume
  • gloria9 years ago
    mwiriwe neza.mwansobanuriye izina GLORIA n'innkomoko yaryo muraba mukoze
  • Iwiragiye eugen4 years ago
    Ndashaka ko mwamuriza ayamazina Sandra na christia
  • Musabyimana Josine1 month ago
    Muzadusobanurire izina cadette





Inyarwanda BACKGROUND