RFL
Kigali

WARI UZI KO: Ibisigazwa bya Titanic byari bikiriho bishobora gutikirira burundu mu nyanja

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/03/2017 11:06
2


Hashize imyaka isaga ijana, ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic buri mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero 3800. Nk’uko inkuru dukesha BBC ibitangaza, ibisigazwa by’ubu bwato birimo kuribwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bacterie (soma bagiteri), bikaba bisoboka ko mu myaka mike kaba kabumaze.



Ku itariki ya 14 Mata, 1912 ni bwo ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka yanditse amateka akomeye dore ko mu ikorwa  ryabwo byavugwaga ko ari ubwato butahangarwa n’impanuka ariko bukora impanuka ikomeye ndetse ihitana abakabakaba 1500.

The Titanic sank on its maiden voyage (Credit: World History Archive/Alamy)

Ubwato bwa Titanic ubwo yari ifashe inzira y'inyanja

Ubu bwato rero n’ibisigazwa byabwo byaba bigiye kuzimangatana burundu, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’injyanja (océanographe) witwa Robert Ballard wagaragaje ko ubu bwato bwatewe na bacterie yitwa Halomonas titanicae, iyi ikaba yarabashije kwihanganira ubukonje n’umwijima biri aho ibi bisigazwa biri maze itangira ku burya.

An as-yet-unidentified wreck in the Viosca Knoll area, Gulf of Mexico (Credit: BOEM)

The bow of the wrecked yacht Anona (Credit: BOEM)

A wreck on the bottom of the Gulf of Mexico (Credit: BOEM)

Ibisagazwa by'ubu bwato ngo byaba bitorohewe n'aka gakoko 

Kugeza ubu abashakashatsi ntibarabasha kumenya uko iyi bacterie yahageze gusa bagahamya ko iyi ari inkuru mbi cyane kuko ngo mu mwaka wa 2030 Titanic n’ibyayo byose byaba byarazimye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Kampanyzoo7 years ago
    ubwto bwkoze impanuk n atrantic ntbwo ari titanic mujyemurka kubeshya abntu ubshkashats bwkozwe bugragazko titanic ighar ko ahubwo atrantic ariyo ykoze impanuka bkabeshya ngo n titanic
  • turatsinze7 years ago
    Eric uzabanze wige kwandika neza





Inyarwanda BACKGROUND