RFL
Kigali

Ibinyoma 5 umuhungu ashobora kubeshya umukobwa ashaka ko baryamana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/05/2018 21:50
0


Abagabo bamwe na bamwe ndetse n’abahungu iyo bari mu rukundo baba batabasha kwihishira no kwiyobora ku kijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina. Umugabo ushaka kuryamana n’umukobwa ashobora kuvuga ikintu icyo ari cyo cyose n’ibinyoma bikabije.



Hari abagore n’abakobwa benshi bisanga bemeye kuryamana n’abagabo batigeze babiteganya na gato bitewe n’ibinyoma byihariye abo bagabo baba babatsindishije. Mukobwa, usoma Inyarwanda.com menya bimwe mu binyoma umuhungu ashobora kukubeshya ngo akunde akugeze mu gitanda:

“NDACYARI IMANZI”

Yego rwose bibaho ko hari abahungu baba kure cyane y’imibonano mpuzabitsina kugeza igihe bumva ko gikwiye, ariko hari n’abandi bashobora kubikubeshya kugira ngo babashe kugera ku ntego yo kuryamana nawe. Bamwe mu bahungu bakoresha iturufu y’ubumanzi ku bakobwa bazi neza ko ari isugi kugira ngo bumva badahangayikishijwe no kuba bakorana nabo imibonano mpuzabitsinda ndetse banabashe kubizera. Nyamara mwabikorana-Yebaba we! Ugatungurwa no gusanga ari nk’umwarimu wabyo.

“SINIGEZE NIYUMVA NK’UKO MEZE UBU”

Habaho ibyiyumviro by’ukuri ndetse n’ibipapirano. Inshuro nyinshi iyo umugabo avuze gutya, ni gake ashobora kubivuga ari mu kuri. Akenshi usanga intego aba afite ari ukugira ngo umugirire impuhwe wumve ko urenze abandi bose wamujyanye kure mu ntekerezo, bityo ayobye amarangamutima yawe mpaka uryamanye nawe. Ikizakwereka ko yakubeshyaga, ni uko nimurangiza icyo gikorwa ako kanya bya byiyumviro yakubwiraga bizahita bishira burundu.

“NASENGEYE GUHURA NAWE”

Abakobwa b’abakirisitu cyane ni bo bafatwa n’uyu mutego. Akenshi uzasanga umugabo ataba abivuze kuko byamufashe igihe koko, ahubwo abikorera kukumvisha ko asenga kandi cyane bigeze n’aho yasenze ngo azahure n’umukobwa umeze neza neza uko umeze, wumve ko asenga cyane nkawe bityo bitume nta mpamvu n’imwe yagutera kumusubiza inyuma. Ukuri guhari ni uko ushobora kuzasanga uwo musore atazi no gutera ‘Dawe Uri mu Ijuru.’

“SINSHAKA GUKORA IMIBONANO NAWE KUGEZA TUBANYE”

Iki kinyoma 95% by’abahungu cyo bagihuriyeho. Kandi ni n’igitekerezo gitwara benshi mu bakobwa kuko bagifata nk’aho ari kiza kuko kibaha kurinda umutekano wabo rwose. Mukobwa, niba umuhungu mukundana akubwiye ibi, banza use n’ubiha amezi atatu cyangwa ane, ubonana nawe kenshi rwose natazatangira kugushyiraho igututu n’amayeri yo kukugeza kuri cya gikorwa yakwijeje kuzategereza ni byo bizakubera bishya.

“NKORERA AMAFARANGA MENSHI’

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ‘Ingunguru zirimo ubusa ni zo zirangira’. Nta muhungu ukize koko ujya imbere y’umukobwa ngo amwereke umutungo we awumukuruze. Ubwabyo ni ukwiyumva no kwiyemera, kuko abakobwa benshi bizwi ko bakunda abahungu bakize akumva ko agiye kukwegukana ndetse yanagukoresha ibyo akwifuzaho byose birimo no kuryamana nawe.

Abakobwa ndetse n’abagore, bakeneye kumenya bimwe muri ibi binyoma rwose, nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, ntabwo abahungu bose ari abanyakuri ndetse si nako bose ari abanyabinyoma. Wowe mukobwa, ukwiye kujya ushishoza ukayungurura ukuri akubwiye icyo gushingiyeho ndetse kandi ukanakomera ku busugi bwawe niba ukibufite, byaba bitari ibyo ukarushaho kwirinda utazabaho wicuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND