RFL
Kigali

Ibintu bitangaje utari uzi ku munyu wa gikukuru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2018 20:26
8


Ubusanzwe umunyu tuwuzi ku bushobozi bwo kuryoshya ibiryo no kurinda ibiribwa bizamara igihe kirekire, ariko burya umunyu wa Gikukuru ni igitanga ku buzima bw’umuntu urihariye kuko rwose utandukanye n’umunyu wo mu gikoni.



Umunyu wa gikukuru uba ari umwimerere utarigeze uhindurwa n’inganda,  hafi 55% ni sodium, 31% ni chlorure, 8% ni  sulfates, 4% ni magnésium, 1% ni calcium et 1% ni potassium.

Wongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri

Igikukuru ugizwe n’imyungu ngugu itandukanye ifasha umubiri wacu kugira integer no kubasha kwirinda indwara zitandukanye, ni byiza kuwukoresha rero kugirango umubiri uhorane imbaraga n’imbaduko.

2. Urinda indwara y’agahinda gasaze

Igikukuru ifasha mu ikorwa ry’imisemburo ibiri ikomeye itera ibyishimo ariyo sérotonine na  mélatonine. Igihe wumva ufite stress fata ikirahure cy’amazi avanze na gikukuru biragufasha mu ikorwa ryihuse ry’iyo misemburo bityo wirinde agahinda.

3. Ifasha urwungano rw’amaraso

Gikukuru kubera imyungugu myinshi iyirimo ifasha mu gusukura no kwagura  inzira y’amaraso mu mubiri, aribyo bituma ukwiye kujya uwurya nibuze buri munsi kugirango wirinde indwara za hato nahato nk’imitsi na Rubagimbande.

4. Ufasha mu kugabanya umubyibuho ukabije

Gikukuru ni ikiribwa gisharira bityo gifasha igifu mu kwihutisha  igogora no gushwanyaguza ibinure bibi. Uko gushongesha ibinure bibi bifasha umubiri kwisubira no kugira ibiro bikwiye.

5. Igabanya ubukana bw’indwara z’ubuhumekero

Kubera imyunyungugu iyigize ifasha umubiri mu kwirinda no gusana vuba umubiri, Igikukuru ni ingenzi cyane ku murwayi wa asthma mu gihe ari muri crise anyunguta uyu munyu bikamufasha nkaho akoresheje ya pompe isanzwe.

6. Irinda imvune

Ubwinshi bw’Imyunyugugu iri muri uyu munyu  ni ingenzi cyane ku gukomeza amafufa no gusana ayavunitse gukira vuba, bityo mugihe ubabara mungingo fata kuri uyu munyu biragufasha vuba kugabanya ububare.

7. Irinda gufatwa n’imbwa

Kubera ko ikungahaye kuri Potassium kandi imikaya yacu ikaba ikenera cyane uwo myunyungugu kugirango ikore neza. Gufata Gikukuru ni ngenzi cyane kuko bituma tubona iyo Potassium kubwinshi.kuruta kurya imineke myinshi n’ibindi biribwa tuyishakamo.

8. Irindwa indwara ya Diabete

Ku barwayi ba Diabete, ikiyiko kimwe cya Gikukuru ni ingirakamaro kuko bigufasha kugabanya isikari mu maraso, ni byiza rwose kurekereaho gukoresha umunyu wo mugikoni ubundi ugahitamo gukoresha gikukuru kuko ikungahaye kuri Insuline y’umwimerere.

9. Umuti w’ubwiza

Gikukuru yica udukoko twangiza uruhu, ubundi ikaba ikungahaye ku myungugu irinda uruhu , ntakindi bisaba uretse kuwusigaho ugafata, Dore uko bikorwa: Fata 300gr z’igikukuru ushyiremo 10cl z’amavuta ya elaya uvange, ubundi wisige umubiri wose. Cyangwase 300gr z’igikukuru ukavanga na yaourt y’umwimerere ubundi wisige umubiri wose,Ibyo bizagufasha kugira uruhu rwiza runoze kandi ruhehereye ndetse bikurinde kuzana iminkanyari.

10. Urwanya uburozi

Kubera imyunyungugu yiganze muri Gikukuru, kuwukoresha bifasha umubiri wacu kwirukana uburozi mu mubiri no gufasha gusukura utunyangingo twacu.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gal5 years ago
    murakoze kuribi,nahoraga mbyibaza
  • Valentinenduwimana4 years ago
    Murakoze Gusa mwatubwira neza uko bawisiga mukoresheje video
  • Mukankusi Stephanie4 years ago
    Iri somo ni ingenzi cyane. Courage mukomeze kutwigisha tubashe kwibungabungira amagara. God bless u.
  • Nitwa Uwase Marie Claire4 years ago
    nabazaga uko wakoresha igikukuru mumazi yokumywa 2)esenibyiza kuyimywa burimunsi nimunsobanurire
  • Gikukuru4 years ago
    Nukuri turabashimiye ku nyigisho zanyu nziza mukomerezaho
  • Teta4 years ago
    Muzatubwire icyo umunyu wa gikukuru ufasha umugore utwite.
  • Dona2 years ago
    Murakoze cyane biraduhuguye pe
  • BYUKUSENGE CLAUDE1 month ago
    Mwadusobanurira niba gikukuru banayiteka mugikoma kukobamwebabikora





Inyarwanda BACKGROUND