RFL
Kigali

Ibintu bine ukorera umwijima wawe bikarushaho kuwangiza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/05/2018 16:11
0


Umwijima ni rumwe mu ngingo z’umubiri zifite akamaro gakomeye kuko ufasha indurwe mu gikorwa cy’igogora ibyo umuntu aba yariye, ufite kandi akamaro ko kuyungurura amaraso aba mu mubiri w’umuntu



Muri make, ubuzima bw’umuntu nta watinya kuvuga ko bushingiye ku mwijima kuko ubufitiye akamaro kanini, hari ibintu byinshi dukorera umwijima kandi ntitumenye ko turi kuwangiza bikomeye, uku kuwangiza rero ntikuba mu kanya gato ahubwo ugenda wangirika gahoro gahoro bikazarangira umuntu ageze kure

Ese bimwe mu bishobora kwangiza umwijima ni ibihe?

Mu bintu bya mbere abahanga bagaragaza bishobora kwangiza umwijima harimo:

Kunywa inzoga: burya ngo kunywa inzoga nyinshi kandi igihe kitari gito biri mu bintu bya mbere byangiza umwijima ku buryo bukomeye, iyo umwijima wakiriye inzoga nyinshi ndetse ukagerageza kuzirwanya birawangiza bikomeye ku buryo uba utakibasaha gukora akazi kawo

Kunywa imiti myinshi cyane: umwijima burya ugira akamaro kuvana ibidakenewe mu mu mubiri w’umuntu, iyo wakiriye imiti myinshi ikarenga ubushobozi bwawo birawangiza bikomeye, imwe mu miti yashyizwe ahagararaga izwiho kwangiza umwijima ni nk’uwitwa Tylenol iyi miti rero yangiza umwijima ku buryo udashobora no gukira

Ikindi ukwiye kumenya nuko burya niba baguhaye imiti bakagusaba kuyinywesha ibyo kurya ntago baba bibeshye ahubwo ni ukugirango itagira ibyo yangiza mu mubiri wawe

Kunywa itabi: iki nacyo ni kimwe mu byangiza umwijima ku buryo bukomeye bitewe n’umwotsi uba winjira mu mubiri bitari ngombwa, itabi rero ryangiza umwijima ku kigero cyo hejuru cyane rwose

Kudasinzira neza mu masaha ya nijoro ngo bigira ingaruka ku wijima nkuko kaminuz ya Pennsylvanie yabitangaje aho bavuga ko bantu bakora mu masaha ya nijoro bagira bimwe mu bibazo birimo umubyibuho ukabije diabete, zimwe mu ndwara z’umutima n’ibindi, icyo ubu bushakashatsi bugaragaza rero nuko abafite izi ndwara zose umubiri wabo utabasha kugabanya ibinure ahubwo bigenda bikiyomek ku mwijima bikawutera ibibazo

Ni mugihe ubusanzwe iyo umuntu asinziriye mu masaha ya nijoro umubiri ari bwo ubona umwanya mwiza wo kwisanasana ku byagiye biwangiza

Niba wifuza gufata neza umwijima wawe gerageza kwirinda bimwe mu byo twavuze haruguru uzarushaho kugira ubuzima bwiza

Src: passeport sante.net

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND