RFL
Kigali

Ibintu 7 by’ingenzi muganga atigeze akubwira ku bwoko bw’amaraso ufite

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/04/2018 14:53
1


Ubusanzwe birazwi neza ko amaraso ari uturemangingo dutukura (Red blood cell), akaba ari two dutwara umwuka mwiza (oxygen ) mu mubiri, tukanavana umwuka mubi (CO2) mu mubiri tuwujyana hanze iyo umuntu asohora umwuka,



Hari n’uturemangingo tw’umweru (White blood cell) turwanya indwara, hakaba udufasha amaraso kuvura iyo akomeretse n’igice kigizwe cyane n’amazi bita plasma, gitwara ibyo tuba twariye, imisemburo n’imyanda y’umubiri.

Bityo rero habaho ubwoko bw’ingenzi bw’amaraso ari bwo A,B,O AB, muri iyi nkuru muraza gusobanukirwa neza ibintu 7 by’ingenzi ku bwoko bw’amaraso mutari muzi nk'uko byakuwe mu gitabo cya Dr. Adamo kigira kiti”Ese kurya hakurikijwe ubwoko bw’amaraso umuntu afite ntabwo ari byo?”

Ni byiza kumenya ko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso byatumye babasha kumenya byinshi kuri yo aho basanze ku isi hose ubwoko bw’amaraso bufitwe n’abantu benshi ari O+

Ese bya bintu 7 by’ingenzi ukwiye kumenya ku bwoko bw’amaraso ni ibihe?

Icya mbere: Ibiryo ukwiriye kurya ukurikije ubwoko ufite 

Abafite ubwoko bw’amaraso A: Abantu bafite ubu bwoko ngo ni abo bakunze kwita aba vegetariens, ngo bagomba kwibanda ku biryo birimo amafi, amata ariko cyane cyane ay’ihene bakirinda kurya imboga zirengeje urugero, umwuma ndetse bakzibukira ikawa

Abafite ubwoko bw’amaraso B: Aba bo ngo bagomba kwibanda cyane ku ndyo yiganjemo amata, inyama ariko cyane iz’intama, amafi, imboga, bakihata icyayi ariko nanone bakirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibiryo byo mu nganda kuko byangiza imibiri yabo.

Abafite ubwoko bw’amaraso O: Abafite ubu bwoko nabo ngo ni byiza kwihata inyama zitukura, amafi, imboga ariko nanone bakazibukira ibintu byose bifite aho bihurira n’amata ndetse n’ibiryo byo mu nganda.

Abafite ubwoko bw’amaraso AB: Abantu bafite ubu bwoko bo baratangaje kuko abahanga bavuga ko ibiryo ibyo ari byo byose bakwiye kujya birira badatoranyije kuko ntacyo byabatwara ariko kandi ngo ibyiza kurushaho ni ukubirya ari bibisi bakirinda ibiryo byo mu nganda ndetse n’ibitetse

Icya kabiri: Uko witwara muri sosiyete hakurikijwe ubwoko ufite

Abafite ubwoko bwa A: Ago aba bakunda kugira ishyaka, bakunda kuba batuje, bavamo abayobozi b’abandi.

Abafite ubwoko bwa B: Barakora cyane, baratekereza cyane, baba biyoroheje ndetse ngo bagira inshuti nyinshi.

Abafite ubwoko bwa O: Aba ngo batekereza kubi mbere y’uko bagira icyo bakora kandi bakibanda ku ngaruka gishobora guteza mbere yuko kiba. Ubutaha tuzakugezaho ibindi bitanu by’ingenzi ukwiye kumenya ku bwoko bwawe muganga yaguhishe ntuzacikwe….

Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro Rose4 years ago
    Nibyo rwose ntimwibeshye





Inyarwanda BACKGROUND