RFL
Kigali

Ibintu 6 by’ingenzi bikwerekeyeho ugomba kuba uzi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2018 13:20
0


Umuntu arabyuka agakora gahunda ze z’ubuzima busanzwe hakabaho ibintu bimwe na bimwe yibagirwa kwitaho. Ibyo bitnu akenshi uba usanga byitwa ko bitihutirwa nyamara byagera mu gihe bikenewe ugasanga uri kwicuza impamvu bititaweho kare kose.



Hari utuntu tumwe na tumwe umuntu arenza ingohe nyamara rimwe na rimwe dukenerwa, igitangaje ni uko biba ari ibyerekeye umuntu ku giti cye ndetse ari we byagirira n’akamaro.

1. Uburebure

Hari igihe watekereza ukumva kumenya uburebure bwawe si ibintu bya ngombwa cyane cyangwa se ukaba wagereranye ugendeye ku wundi muntu. Hari igihe kigera ukaba wabazwa uburebure bwawe, byaba biteye isoni usanze utabizi.

2. Ibiro upima

Mu kubasha kwita ku mubiri no kwirinda indwara zitandukanye, kumenya ibiro byawe biri mu byagufasha cyane. Iyo uzi ibiro ufite, biguha ishusho y’imibereho yawe, kumenya uko ugena ibyo ushyira mu mubiri wawe ndetse no kureba niba ibiro ufite bikwiranye n’uburebure bwawe.

3. Ubwoko bw’amaraso yawe

Kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni iby’ingenzi cyane cyane mu gihe waba ukeneye kuyatanga cyangwa kuyahabwa. Abantu ntibaba bahuje ubwoko bw’amaraso, niyo mpamvu iyo uzi ubwoko bwawe, bigufasha gutanga ubufasha cyangwa kubuhabwa byoroshye.

4. Imiterere y’uturemangingo tukugize (genotype)

Nk’uko abantu bagira ubwoko bw’amaraso butandukanye, niko n’uturemangingo tuba dutandukanye. Hari igihe abantu bashakana batazi ko bafite uturemangingo tudashobora kubyara abana bazima, nyamara babimenye mbere bashobora kumenya ukundi babigenza kuko baba bazi neza ko imiterere yabo idashobora guhuza.

5. Ubwoko bw’uruhu rwawe

Ni kenshi ubona umuntu abaza undi ati ‘ese ko usa neza wisiga iki?’ ariko nyamara ibyo umuntu yisiga agasa neza hari igihe kuri wowe biba bitazakunda, bityo bikagusaba kumenya ubwoko bw’uruhu rwawe n’icyo rukeneye ngo ruse neza.

6.  Ushobora kukuzungura

N’ubwo twese twemeranywa ko umuntu ashobora gupfa isaha iyo ariyo yose, hari amakimbirane menshi ajya no mu nkiko biturutse ku kuba umuntu ashobora gupfa bitunguranye kandi nta muntu yasize avuze ushobora kuzungura ibyo atunze. Mu gihe ukiri ingaragu, ushobora kuvuga ko umuvandimwe wawe cyangwa umwe mu babyeyi wawe mu gihe waba uri nk’umwana w’ikinege. Ibi bituma igihe wapfa bitunguranye cyangwa ukagira indi mpanuka yatuma utakaza ubwenge burundu, ibyo utunze bitajya mu maboko y’uwo utakwifuje kubigenera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND