Abahungu iyo bava bakagera burya buri wese agira ibyo agenderaho iyo agiye guhitamo umukobwa bazabana kandi niko byagakwiye no kugenda ku muntu uzi icyo ashaka. mu buzima.
Ntituri butinde cyane, hano turagaragaza ibintu 6 abahungu banga cyane ku bakobwa iyo bashaka guhitamo umukobwa wo gushyira mu rugo, ibi bintu umukobwa birangwaho biri kure cyane kuba yatoranywa.
1.Umukobwa ukunda kwirekura ku bandi bagabo
Ibi iyo umuhungu ashaka kuryamana n’umukobwa gusa ntacyo bimutwara rwose, wagira inshuti z’abahungu nyinshi, abo dukunze kwita ‘abajama’ mu mvugo z’ubu. Ariko niba uwo musore ashaka umukobwa wo gushyira mu rugo, umusore agendera kure cyane wa mukobwa ufungukira abasore benshi, ufite abashuti baganira byinshi birenze b’abahungu. Aha umusore ushaka umugore, asanga wa mukobwa wo kumubera umunyakuri cyane ko muri ba bashuti b’abahungu ataba yizeye umutekano we kuko rimwe na rimwe bivamo n’agasuzuguro.
2.Umukobwa ugoye gushimisha
Uretse n’abahungu ariko sintekereza ko hari umuntu wanezezwa no kuba kumwe n’umuntu ugoye gushimisha! Aha bijyana n’abakobwa cyangwa abagore baba biteze ibintu byinshi birenze, kuko biba bigoye ko banyurwa. Abahungu rero mu guhitamo abagore bo kuzabana nabo ntibaba bifuza uzabifungaho kuko uwo aba asaba byinshi kandi bitazanapfa bibonetse.
3.Abakobwa bavuga nabi
Burya nta wukunda umubwira nabi ariko umugabo yakemera akabaho ubuzima bw’ingaragu iteka aho kubana n’umugore uzajya uhora amutombokera igihe cyose akoze n’agakosa gato kuko kubana n’umugore nk'uwo bingana n’ikuzimu ku mugabo.
4.Umukobwa utizewe
Iyo umugabo yatangiye urugendo rwo gushaka umukobwa ukwiye wo kumubera umugore, areba wa mukobwa ushobora kwiyemeza ikintu kandi akagikora koko. Ikindi abagabo bakunda cyane abagore bakwizera, bibaha umutuzo mu ngo zabo kandi nta n’uwo bitashimisha.
5.Umukobwa ugira ishyari byihuse
Muri kamera z’abahungu batinya cyane umuntu ugira ishyari, iyo ako kageso kari ku mukobwa ho, biragoye ko yanamutereta rwose kuko abagabo batekereza ko abagore bagira amashyari atari n’abo kwizerwa kuri bo ndetse nabo ubwabo batabasha kubizera.
6.Umukobwa ugira imikino myinshi
Kuganira si bibi, kwisanzura si ikibazo ndetse abantu b’ingeri zose bagira uburyo bwabo bwo gukina cyane cyane abagore n’abakobwa, ikintu gikunze guhangayikisha abagabo cyane. Aha birumvikana ko hari benshi bumva ko bagiye kugumirwa. Mwikwikanga! Abagabo bashaka abagore, ntibakunda abagore bagira imikino myinshi cyane ko nta wutabizi ko igikabije cyose kiba kibi. Bamwe bari bikanze, bagire imipaka bizoroha.
Uri umukobwa, umukunzi w’urubuga rwa Inyarwanda.com ntitwakwemera ko uzahura n’ikibazo cyo kubura umugabo kubera akantu gato. Tangira witoze kugendera kure y’ibi ndetse n’ibindi wumva bidahwitse, bityo uzabe uwo gutoranywa n’umusore mukundana nagira gahunda yo gushinga urugo.
TANGA IGITECYEREZO