RFL
Kigali

Ibintu 5 umusore yakorera umukobwa bakundana mu gihe yamubabaje akamugarurira umunezero

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/04/2018 16:01
0


Uko byagenda kose, abari mu rukundo n’ubwo baba bakundana bikomeye ntibabura kutumvikana ku kintu runaka. Umukobwa ashobora kubabaza umuhungu bakundana cyangwa se umuhungu akababaza umukobwa bakundana, ni ibintu bisanzwe mu rukundo ntibyabura. Icyo abakundana bagakwiye kumenya ni uburyo bukwiye bwo gushimisha abakunzi babo mu gihe barakaranije.



Hari umugani wo mu Kinyarwanda uvuga ngo “Nta kuzimu kubi nk’umugore urakaye.” Ubaye warabonye umugore warakaye bikabije waba wumva neza uyu mugani ndetse mu by'ukuri nta mugabo wakifuza kubona umukunzi we ameze atyo. N'ubwo guhindura uburyo umuntu ameze ari akazi katoroshye, ariko na none ntibigoye kubikora mu gihe ari wowe uba wamuteye kumera uko aba ameze.

Inyarwanda.com ni urubuga rutabogamira uruhande rumwe, mu minsi yashize twaberetse ibintu umukobwa yakorera umuhungu bakundana mu gihe yamubabaje akongera kumwishimira nk’uko byahoze. Ubu twongeye kwifashisha urubuga rwa Elcrema tubategurira uburyo butanu (5) umugabo ashobora kongera gushimishamo umugore we mu gihe yamubabaje akongera kumwishimira nk’uko byari bisanzwe, ntabwo ari ibintu bigoye nk’uko mushobora kubitekereza, ubwo buryo ni ubu bukurikira:

1.Emera amakosa wakoze

Musore, niba wakoze ikosa ribabaza umukunzi wawe, ikintu cya mbere ukwiye kubanza gukora kugira ngo umukunzi wawe cyangwa umugore wawe agabanye kubabara, mwereke ko wemera ikosa wakoze. Mwereke ko wemera ko uri mu makosa kandi we nta kosa afite muri ako kanya utewe isoni n’ikosa wakoze.

Musore ereka umukobwa mukundana ko wemera amakosa wakoze

Ibi bizagabanya uburakari bwe 50% (niba ikosa wakoze atari ukuryamana n’inshuti ye ya hafi), ubusanzwe muri kamere z’abagabo ntibajya baca bucufi ngo babe basaba imbabazi, iyo biba ku mukobwa tuba tuvuze ngo ‘Ca bugufi umusabe imbabazi’ ku mugabo rero kuba yakemera ikosa ubwabyo ni yo ntambwe ya mbere ishobora kumutsindishiriza akongera kwigarurira umutima w’umukunzi we.

2.Mugenere impano

Yego, mugenere impano. Wikwita ku burakari afite, n’ubwo ashobora kudahita ayakira muri ako kanya cyangwa akaba yayijugunya ariko uzaba wamaze kwigura. Musore, wibuke ko abakobwa bashimishwa n’utuntu duto cyane cyane bakorewe n’abasore bakunda, numugenera impano ababaye bizamujyana kure atekereze ku buryo wemeye kumwitaho no mu kababaro, ntazakongerera urukundo gusa azanakongerera icyizere kuko bizamuha ishusho y’uko uzamwitaho mu bigoye mumaze no kubana.

Utitaye ku burakari afite, genera umukunzi wawe impano

Abagore bakunda kwitabwaho nk’abamikazi, kandi ibyo uzaba umukoreye bizamuha kukubonamo nk’umwami w’umutima we maze yongere kukwishimira nk’uko bisanzwe.

3.Mufashe mu mirimo

Niba wamurakaje, birakwiye ko umukobwa mukundana abona ko utishimiye kumubona ababaye by’umwihariko ari wowe byanaturutseho. Mwereke ko bikubabaje kandi utifuza na gato kumubura mu buzima bwawe, umufashe gukora tumwe mu turimo yari asanzwe yikorana. Musore, nubigenza gutyo, wenda ukamufasha mu gukora amasuku, gutegura ameza…bizamunezeza kandi azagushimira; n’ubwo kandi atatobora ngo agushimire mu mutima azaba anezerewe n’ubwo ashobora kutabikwereka ngo utirara.

Mutungure umufashe mu mirimo yari asanzwe akora ari wenyine

4.Gerageza kugumana umutuzo wawe

Iki kintu abakobwa n’abahungu bagihuriraho, igihe ugumanye umutuzo wawe, bishobora gutera isoni umugore wawe nawe akabona ko bikwiye ko arekera kukurakarira. Ubusanzwe abakobwa cyangwa abagore iyo barakaye baba bashaka ukoma imbarutso ngo imiguruko ifate indi ntera, ariko musore niba warakaje umukobwa mukundana, ba umunyabwenge bityo uzaba umutsinze.

N'iyo umukunzi wawe yasakuza, gumana umutuzo wawe kandi umwereke ko ukimukeneye

Niba wababaje umukunzi wawe, gerageza gutuza, wibuke ko amakosa ari ayawe musore, ibi bizamutera nawe gutuza kuko umutuzo uzamwereka uzamutera kubona ko nta mpamvu n’imwe afite yo kurakara, ahubwo nawe akwiye gutuza.

5.Mwereke ko umwubashye kandi ukimukeneye

Umukobwa wese iyo ava akagera yishimira umugabo umwubaha, si n’umukobwa gusa muri kamere ya muntu iyo ava akagera nta wukunda gusuzugurwa. Mwereke ko umwubashye muri iki gihe atishimye bizamunezeza kandi umwereke ko ukimukeneye mu buzima bwawe. Ibi bizatuma abona ko gukomeza kukurakarira nawe byagutera kumurakarira maze mwese mugasa n’abahanganye kandi nta mukobwa wakemera kubabaza umukunzi we bitewe n’uburakari bwe cyane ko yagira ubwoba bwo kukubura burundu.

Mwereke ko umwubashye kandi ukimukeneye

Nta bihe biryoha mu rukundo nk’ibirimo umugore wshimye! Musore haranira ko umukunzi wawe yahorana ibyishimo no mu gihe wamubabaje ube ari nawe wo gufata iya mbere mu kumushimsha, bizamutera kubona ko ari uw’agaciro kuri wowe kandi utifuza kumubura bibaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND