RFL
Kigali

Ibintu 5 umukobwa yakorera umukunzi we igihe yamubabaje akamugarurira umunezero

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/04/2018 14:00
0


Uko byagenda kose, abari mu rukundo n’ubwo baba bakundana bikomeye ntibabura kutumvikana ku kintu runaka. Umukobwa ashobora kubabaza umuhungu bakundana cyangwa se umuhungu akababaza umukobwa bakundana, ni ibintu bisanzwe mu rukundo ntibyabura. Ahubwo icyo abakundana bagakwiye kumenya ni uburyo bukwiye bwo gushimisha umukunzi igihe wamurakaje.



Birumvikana ko guhindura uburyo umuntu ameze ari akazi katoroshye, ariko na none ntibigoye kubikora mu gihe ari wowe uba wamuteye kumera uko aba ameze. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, muri iyi nkuru Inyarwanda yateguriye abasomyi bayo uburyo butanu (5) umugore ashobora kongera gushimishamo umugabo we mu gihe yamubabaje akongera kamwishimira nk’uko byari bisanzwe, ntabwo ari ibintu bigoye nk’uko mushobora kubitekereza, ubwo buryo ni ubu bukurikira:

1.Ca Bugufi Umusabe Imbabazi

Nta kintu na kimwe kibaho cyashimisha umugabo ubabaye nko guca bugufi bivuye ku mutima ukamusaba imbabazi n’umukobwa akunda kandi yitayeho. Tutitaye ku mujinya cyagwa akababaro uwo mugabo yaba afite, icya mbere ukwiye kwirinda mukobwa, ntugahite uhutiraho ngo umusabe imbabazi ako kanya ukimukorera ikosa kuko ashobora kugutura umujinya wose yaba afite muri ako kanya. Muhe igihe kitari munsi y’iminota itanu, ubundi umucire bugufi umusabe imbabazi ku makosa wamukoreye, umwereke ko nawe ubabajwe no kumubabaza, azakubabarira kandi yongere akwishimire nk’uko bisanzwe.

2.Gumana umutuzo wawe

Igihe ugumanye umutuzo wawe, bishobora gutera isoni umugabo wawe nawe akabona ko bikwiye ko arekera kukurakarira. Aha kandi uzaba ubaye umukobwa w’umunyabwenge kuko akenshi usanga abakobwa benshi bahitamo gusakuza cyane, bagateragura ibintu byose hejuru cyangwa nabo bagahita birakaza kurushaho, ibintu bizatera umugabo kurushaho kurakara. Niba wababaje umukunzi wawe, gerageza gutuza, ibi bizamutera nawe gutuza kuko umutuzo uzamwereka uzamutera kubona ko nta mpamvu n’imwe afite yo kurakara, ahubwo nawe akwiye gutuza.

Wimusakuriza umutera agahinda mu kandi wamuteye, gumana umutuzo bimutere gutuza nawe

3.Ibabaze

Ni byo, gerageza kwibabaza, ntibivuze ngo ugire umujinya urakare bikomeye, oya, garagaza indoro itishimye, rebana impuhwe umukunzi wawe, abakobwa benshi bashobora kureba nk’abashaka kurira mu maso bigaragara ko bababaye. Ibi bizatuma mu masaha make umugabo wawe akugarukira, areke uburakari atekereze ko ashobora kuba yarakaye cyane agakora ibidakwiye, ahubwo ntuzatungurwe no kubona ahindukiye akaza kukumara umubabaro ndetse akaba yanagusaba imbabazi ku burakari yakugiriye. Gusa ibi bisaba kubikorana ubwenge, kuko ibanga ririmo ni ubwenge bikoranwa nta kindi, uzirinde kubikora kenshi kuko bigaragaza ubwana.

Garagaza ko ubabajwe no kumubabaza bizatuma akubabarira

4.Mukorere massage mu bitugu nibinashoboka urenzeho

Niba umugabo wawe yababaye, mukorere massage (mukoreho usa n’umukandakanda) mu bitugu gahoro gahoro uzatungurwa n’impinduka zizabaho. Massage yo mu bitugu ubusanzwe igabanya umunaniro, ikagabanya umuvuduko w’amaraso mu mitsi, ikagabanya intekerezo zihuta kandi ikagabanya umujinya. Bivuze ngo azaryoherwa n’iyo massage n’ubwo ashobora kwijijisha by’akanya gato akakwereka ko akirakaye. Niba ari umugabo wawe cyangwa umuhungu muri mu rukundo, ukaba wamurakaje, mukorere massage yo mu bitugu azashira uburakari vuba yongere akwishimire bidatinze. Uzabigerageze, uzashimira Inyarwanda.com ku musaruro mwiza bizatanga mu rukundo rwanyu.

Mukorere massage mu bitugu nunabishobora urenzeho

Iyi ni indi nama yisumbuyeho, yo kurenza kuri ya massage yo mu bitugu. Wowe mukobwa, ukaba n’umusomyi wa Inyarwanda.com, niba ubishoboye iyo massage yigeze ku rundi rwego. Muri kamere y’abagabo bakunda gukorwaho n’abakobwa bakunda bikaba byabajyana mu yindi si. Ariko birumvikana cyane kuko izo ntoki ntabwo ziba zikoze mu biti erega, ibi bizatuma mu gihe gito cyane umugabo wawe yibagirwa ko yigeze no kukurakarira mwigire mu bindi.

5.Muhe umwanya wo kuba wenyine

Mukobwa, aha ubyumve neza, kumuha umwanya ntibivuze kumuta ukamusiga wenyine, ahubwo akenshi ushobora gusanga icyo akeneye ari ugutekereza akita ku ntekerezo ze. Niba ariko biri, muhe umwanya wo kwitekerezaho, mureke atekereze nagusaba kumureka akaba ari wenyine.

Niba agusabye kumureka ukamuha umwanya, wumuhe atekereze ariko ntumujye kure ucungire hafi

Gusa uzabe hafi ye, umugume hafi urebe uko yitwara kuko nta cyizere cy’uko ibyo azaba atekereza ari ibyiza gusa, uzacungire hafi cyane ntumureke burundu ngo arwane n’ibitekerezo byiyongera ku mubabaro wamuteje. Nubona hashize amasaha ntakirahinduka, inama nakugira ni iyo kwihutira gukoresha inama ya 1, iya, iya 3 n’iya 4 maze urebe ngo uburakari burahinduka amateka mu rukundo rwanyu mukongera kumera nk’uko mwahoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND