RFL
Kigali

Ibintu 5 udakwiye gukorera telefone yawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/04/2018 7:12
0


Uko telefone yawe yaba imarana igihe kirekire umuriro, nta telefone idashiramo umuriro. Kandi uko batiri yaba ikomeye kose, nta yidasaza nyuma y’igihe runaka. Itandukaniro rishobora kugaragara ku ma telephone ni iry’igihe ishobora kuramba n’igihe ishobora kwangirika.



Akenshi usanga ibyo dutunze muri telephone zacu, ubwoko cyangwa umubare wa Application (Soma apulikasiyo) zirimo ndetse n’uburyo tuzishyira ku muriro ari byo byangiza telefone zacu. Inyarwanda.com twifashishije urubuga rwa Power Technology twabateguriye ibintu ukwiriye kwirinda gushyira telephone kuko ibyo bintu biteza ingaruka mbi ku burambe bwazo.

1.Guhoza telefone yawe ku muriro

Ubundi buri telefone igira urwego ntarengwa rw’umuriro, kumva ushaka kurenza urwo rwego bizangiza telefone yawe. Abenshi baraza telefone zabo ku muriro kugira ngo babyuke zuzuye bakore gahunda zabo nta kibazo cy’umuriro bafite muri uwo munsi, ibintu byangiza cyane ubudahangarwa bwa batiri ya telefone ariko abenshi tukaba batabizi.

smartphone battery overcharge

Gushyira telefone ku muriro ikuzura ikarenza urugero si byiza

Aha umuntu ashobora kwibaza ibibi byabyo kandi bituma nyiri terefone abyuka yuzuye, gusa urugero twakwifashisha hano; uri gushyira amabuye mu mufuka ukuzura, ugakomeza gushyiramo ayandi byagenda gute? Na telefone ni telefone rero mu gihe uryamye wasinziriye, iruzura ikarenza kuzura. Aho byaba byiza byibuze mu gihe yuzuye ugiye uhita uyikuraho ako kanya bikayirinda kwangirika.

2.Sharijeri zitujuje ubuziranenge

Mu buzima bwose nta wanga icyoroshye, kandi abantu benshi usanga dukunda ibihendutse cyane, nyamara akenshi ugasanga bitanaramba. Nka sharijeri za telefone, hari uwihutira kuyigura kuko ihendutse ariko ugasanga ubuziranenge bwayo burakemangwa ndetse bukaba bwanakwangiriza telefone yawe na batiri yayo.

Image result for fake and cheap charger

Gukoresha sharijeri zitujuje ubuziranenge

Ubundi buri telefone izana na sharijeri yayo, jya uba ariyo ukoresha ushyiramo umuriro, niba utanayifite bitewe n’impamvu, gerageza gushaka iyo bijyanye abazicuruza bagufasha kumenya iy’ukuri.

3.Gucaginga unakoresha telefone yawe

Iyo telefone iri ku muriro, uri no gukina imikino, kuganira n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, kuvugana n’abantu witaba cyangwa uhamagara n’ibindi, binaniza cyane batiri ya telefone yawe, ugasanga no kwinjiza umuriro ni ikibazzo gikomeye, bityo ikamara umwanya munini ku muriro ugereranije n’uwo isanzwe imaraho kandi bikanayigabanyiriza ubudahangarwa busanzwe ikajya imarana umuriro umwanya muto.

IMG_3228t

Gukoresha telefone iri ku muriro ni bibi

4.Gutereka telefone hasi iri ku muriro

Akenshi usanga bitewe n’aho dushyize ku muriro haba hegereye hasi, telefone tugahita tuyishyira ku isima hasi cyangwa ku makaro ibintu byangiza cyane ubuzima bwa batiri za telefone zacu kuko imikoranire y’iyo sima cyangwa ayo makaro n’iyo batiri bidahura. Ibyiza ni uko washaka umwenda ukoze muri coton, atari niron cyangwa ugashaka ikintu cya kawuco cyangwa gikoze mu giti nk’intebe cyangwa ameza, ugaterekaho terefone yawe.

5.Kuvana telefone ku muriro ituzuye

Ubundi iyo telefoni iri ku muriro birakwiye ko uyiha agahenge ikabanza ikagera kuri rwa rwego rwayo rwa nyuma. Iyo uyivanyeho itaruzura, biyitera gusubira inyuma no gucika intege kwa batiri. Ikindi ni ukuyishyira ku muriro hakirimo uwundi. Ugasanga iri kuri 56% ukayishyira ku muriro, ibyiza ni uko wajya uyireka ukayishyira ku muriro itangiye kukwereka ko ifite imbaraga nke zo gukomeza gukora, wanayishyiraho ukayireka ikagera ku 100%.

Image result for overcharging phone

Gukura telefone ku muriro ituzuye byangiza batiri

Ikindi gishobora kwangiza telefone yawe ni ugukoresha 'adapter', mu gihe ushaka gushyira ibintu birenze kimwe ku muriro, kuko iba iri kwakira ingano y’umuriro imwe, igomba kuwusaranganya mu biyicometseho biyisaba gukoresha imbaraga zidasanzwe, bityo ibiyicometseho bikakira umuriro muke muke, ibintu bitera telefone kugira intege nke no kumara umwanya munini ku muriro.

Image result for overcharging phone

Gucaginga telefone kuri adapter biyitera imbaraga nke

Abasomyi ba Inyarwanda.com twizera ko muba muzi byinshi muri ibi tubabwiye. Ibi tubikoze mu rwego rwo kubibutsa no kubereka ibindi mutari muzi byabafasha kurinda telefone zanyu kwangirika, zikaramba ndetse namwe mukagira ubuzima bwiza kuko uko ukoresha telefone yangiritse, ifite ibibazo runaka niko nawe bishobora kukugiraho ingaruka zitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND