RFL
Kigali

Ibintu 5 byatera ishyari umuhungu agafuhira cyane umukunzi we

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/06/2018 20:30
0


Tumaze iminsi tuvuga ku bintu bitandukanye mu rukundo, n’uyu munsi nk’uko bisanzwe ntituri buge kure yarwo. Aha tugiye kubereka bimwe mu byo umuhungu atifuza na gato iyo ari mu rukundo cyane ko bimutera ishyari bikabije.



Iyi nkuru iraza gufasha abahungu cyane kuko abakobwa bakunda bagiye kumenya bimwe mu bishobora kubarakaza bityo babyirinde cyane. Bakobwa, hari ibyo mukwiye kwibuka kandi mukabimenya cyane dore ko bishobora kwangiza cyane umubano wanyu kuko abahungu nabo ni abantu, bababara bibayeho ko hari ikibababaza kuko bafite umutima.

Umuhungu mukundana ashobora kukugirira ishyari ariko ntubimenye, yego ashobora kugerageza akabiguhisha akakwereka ko nta kibazo afite ameze neza rwose, ariko mukobwa menya ko ibi bikurikira byatera ishyari umugabo wawe ndetse akanakurakarira cyane:

1.KUVUGIRA KURI TELEFONE UMWANYA MUNINI

Ubyange ubyemere, mukobwa numara umwanya munini uvugira kuri telefone bizatera ishyari umugabo wawe, by’umwihariko iyo wishimiye cyane bidasanzwe uwo muri kuvugana. Ubaye uri kuvugana n’undi muhungu, birumvikana cyane, umukunzi wawe azababara kuko burya abagabo banga cyane guhangana ngo babashe gutsindira abakobwa bakunda, baba bashaka ko umukobwa bakunda yaba uwabo bitaruhanyije cyane.

2.GUSOHOKA

Uko byaba biri kose, n’iyo waba wajyanye n’inshuti yawe cyangwa uwo mukorana, apfa kuba ari undi muhungu mwasohokanye n’iyo waba wabisobanuriye umukunzi wawe, ntazabura kugufuhira na gake. Ndetse n’ubwo yaba akwizera cyane, ntibyabura kuko abagabo bazi neza uburyo abandi bagabo bameze. Kugufuhira ntibikuraho ko atakwizera, ahubwo ni uko aba atizeye uwo muhungu cyangwa umugabo wundi.

3.KUVUGA KU BO MWAKUNDANYE

Uretse no kumurakaza ibi byatuma unatandukana n’umukunzi wawe kuko nta muhungu n’umwe uba ushaka kumva umukobwa bakundana yavuga ku bandi bahungu, bigahumira ku murari noneho ahora avuga ku muhungu bakundanye mbere ye bagatandukana. Kuvuga ku muhungu mwatandukanye bimutera gutekereza ko ukimwitayeho bityo akagufuhira.

4.GUKUNDWA N’ABAHUNGU BENSHI

Iki ni ikintu utapfa kwirinda, ariko gitera gufuha cyane umuhungu mukundana burya. Ibi bimutera gutekereza ko ashobora kukubura iyo ukunzwe cyane n’abandi bahungu, bikamutera ubwoba ko ashobora guhangana ngo akwegukane ndetse akanahangayikishwa n’uko abandi bahungu bashobora kugutesha umutwe cyane. N’iyo wamuha ukuri kose ukamwereka ko nta wundi muhungu wagutwara, ukwamwizeza kutazemera ko abo bandi bagutesha umutwe, ntibyamubuza guhora aguhangayikiye ndetse bikanamutera gufuha.

5.INSHUTI MAGARA Z’ABAHUNGU

Aha abakobwa benshi bameze nkanjye bashobora kuhagwa, kugira inshuti nyinshi z’abahungu aho usanga inshuti zawe za hafi wisanzuraho cyane ari abahungu bizateza umutekano muke mu rukundo rwanyu kuko bizahora bihangayikishije umukunzi wawe ndetse aguhoze ku nkeke agusaba ko wagira inshuti z’abakobwa kuko abahungu kwizerana ku bakobwa babo biba bigoye cyane.

Abagabo baterwa ishyari cyane n’ibi bintu ndetse n’ibindi bitavuzwe muri iyi nkuru noneho byagera ku mukobwa atizera ho bikaba agahebuzo. Si abakobwa gusa bazi gufuha ahubwo burya n’abahungu barafuha kandi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND