RFL
Kigali

Ibintu 5 byagufasha kubasha guhitamo no kugenera impano nziza umusore mukundana cyangwa umugabo wawe

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:30/10/2014 12:17
2


Kugenera impano umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye ni bumwe mu buryo bugufasha kumwereka urukundo , ko umwitaho, ko umuhoza kumutima n’ibindi



Hari ibintu umukobwa-umugore aba agomba kwitaho mu gihe agiye kugura cyangwa guhitamo impano yo guha umusore bakundana-umugabo we.

Kumenya guhitamo impano izanyura umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ukunda si umurimo woroshye. Gusa kugira ngo bikorohere bisaba ko hari ibyo ugenderaho .

1.Impano izaramba

Impano yose uko yaba imeze kose, agaciro kanini cyangwa gaciriritse yaba ifiye , iyo iturutse ku muntu mukundana iranezeza. By’akarusho iyo itunguranye(Surprise) bineneza kurushaho uyihawe.

Niba ushaka guhitamo neza impano uzagenera umusore mukundana by’ukuri , umugabo wawe, byaba byiza uhisemo impano iramba. Yayindi azajya ahora areba . Impano itaramba ishimisha umuntu by’akanya gato cyangwa igihe runaka ariko impano izamara imyaka myinshi imubera urwibutso kuko ahanini abagabo kubigendanye no kwibuka biba ari ibintu bigoranye ariko iyo umuhaye azahora areba bizamufasha kwibuka byinshi bigendanye n’iyo mpano.

2.Kwita kubyo akunda

Kugira ngo ubashe guhitamo neza impano wagenera umusore-umugabo bisaba ko uba umuzi neza wese. Ibyo akunda , ibyo yanga. Byaba bibabaje kujya kugura impano atari bwishimire bitewe n’uko utamuzi neza.

3.Kwibanda kubintu bimufitiye akamaro

Abagabo-abasore muri rusange bakunda impano ibafitiye akamaro. Iyo umuhaye ikintu akeneye muriyo minsi mu buzima bwa buri munsi nibwo abiha agaciro kurushaho. Bitandukanye no kubakobwa-abagore, impano yose bo bayiha agaciro cyane. Aha ntitwatanga ingero kuko abasore-abagabo bakunda bitandukanye. Umukoro(Devoir) ufite ni ukumenya ibyo akunda kurusha ibindi.

4.Irinde gutanga impano nyinshi icyarimwe

Iyo uhisemo gutanga impano biba byiza uhisemo impano imwe. Iyo utanze impano nyinshi icyarimwe , zimwe cyangwa zose zita agaciro. Niba ushaka kugenera mugenzi wawe impano nyinshi zinyuranye, byaba byiza unazimuhaye mu byiciro.

5.Guhitamo igihe cyiza n’uburyo uyitangamo

Impano ishobora kuba nziza ariko uburyo uyitanzemo n’igihe bikorewe bikayaka agaciro yari ifite. Ni byiza guhitamo neza impano ugendeye ku ngingo twabonye hejuru, ukayimuha umutunguye cyane ko impano idasobanuye ko ari ikintu atabasha kwigurira, byakarusho igaherekezwa n’amarangamutima n’imbamutima ,amagambo meza n’ibindi bikorwa by’urukundo bizamufasha guhora yibuka ibyo bihe.

Icyitonderwa

Niba uri umukobwa, ukaba ubona urukundo rwanyu rutarakomera cyangwa ntaho rugana , byaba byiza wifashe mu guha impano umusore mukunda cyangwa se wanayitanga ukamuha impano iciriritse , atari yayindi ihenze cyane uzasigara wicuza igihe mumaze gutandukana.

Niba ubona nta gitekerezo cy’impano wagenera umusore-umugabo wawe, byaba byiza ugishije inama mugenzi wawe wizera uzi ukunda guha impano umukunzi we-umugabo we akakugira inama y’iyo wamuha kuko abagabo ahanini bakunda ibintu bimwe.

Ntuzabure guha impano umukunzi wawe ngo ni uko nta bushobozi buhanitse ufite. Impano si ngombwa iteka ko iba ihenze cyane. Ni uburyo bwo kugaragariza urukundo mugenzi wawe, ikintu giciriritse nacyo cyabigufashamo ariko ukabikora mu buryo burimo ubwenge.

 Si byiza gutanga impano kuko ubonye mugenzi wawe yabikoze. Bikore bikuvuye ku mutima kandi uzi icyo bisobanuye. Baca umugani mu kinyarwanda ngo ingendo y’undi iravuna.

Ibitekerezo, inyunganizi kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira igitekerezo cyawe(comment)ahabugenewe.

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ituze Leo Sandro Patrick9 years ago
    Nibyiza! arkose abahungubo ko mutatubwiye uko babigenza?
  • Flora9 years ago
    Murakoze gutanga inama zubaka murukundo





Inyarwanda BACKGROUND