RFL
Kigali

Ibintu 5 bitangaje ku myitwarire ya Perezida Donald Trump ku bijyanye n'imirire

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/05/2018 17:02
1


Ese wari uziko Donald Trump ari umufana ukomeye w’ibiryo byo mu ma Fast Food? Ni benshi batari babizi ariko ukuri kwigaragaza ni uko abikunda cyane nk’uko byagaragajwe n’urubuga rwa Brain Berries.



Hari abatumva impamvu umuntu ashobora kwibaza ku bijyanye n’ibijyanye n’imirire y’undi…Ariko birumvikana cyane ubwo uri hano, ndetse nawe wagize amatsiko yo gukanda kuri iyi nkuru ukayifungura, ugiye kubona imwe mu myitwarire itangaje ya Donald Trump uzwi nk’umunyadukoryo twinshi. (Bimwe muri byo ntabwo bitangaje birenze).

1.Ni umufana ukomeye wa McDonald

Ibi wabihamirizwa n’ibintu bitatu Donald Trump atumiza biza ku mwanya wa mbere iyo agiye kurya; Filet-o-Fish, Big Mac na Quarter Pounder. Ibi byose uretse muri McDonald nta handi hantu na hamwe yabibona biteguye mu buryo bwihariye bwo ku rwego rwe, birumvikana cyane ko akunda cyane McDonald.

Trump ni umufana ukomeye wa McDonald

2.Akunda ibyo kurya bizira amakemwa

Yego birumvikana nta wukunda ibyo kurya byanduye cyangwa biriho akantu na gato k’inenge. Kuri Donald Trump we rero ajya anasubizayo ibyo kurya byamugeze imbere abonye akantu katari n’ikosa rigaragara. Ibaze uri mu gikoni, mu kazi kaho uri gutunganya amafunguro ugahabwa intumiza ko Perezida Donald Trump ashaka amafunguro? Wanezerwa ubaye umukunzi wabyo, ariko wanagira ubwoba mu mitegurire y’iryo funguro cyane cyane ubizi neza ko agakosa gato gashobora kurigaragaraho kakugeza kure cyane.

Trump akunda ibiryo bizira amakemwa

3.Arisha inkoko ikanya

Muri iyi nkuru haraza kugaragaramo ijambo “Birumvikana” inshuro nyinshi, kuko birumvikana rwose ko utagomba kurisha inkoko ifurusheti/ikanya! Impamvu ni uko iyo uri kurisha ikanya kuri iyo nkoko bitakorohera na gato kumaraho inyama neza uko waba ubyifuza. Abenshi usanga barisha intoki inkoko, by’umwihariko iyo bari kwihuta, ariko Trump we rwose akoresha ikanya ari kurya inkoko ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Abasha kurya inkoko akoresheje ikanya

4.Arisha Pizza ikanya

Birumvikana cyane ko abenshi bo muri New York batunguwe ubwo babonaga Trump akata agace ka Pizza akoresheje icyuma, ibi byatuma umuntu ahora areba ku isahani ye gusa!

Arya Pizza akoresheje ikanya

6.Nta Byeri kuri Perezida Trump!

Trump burya mu buzima bwe ntarafata kuri byeri, kandi ahora ameze neza. Birumvikana (iyi niyo ya nyuma), iyo mpamvu utazigera ubona Trump atumije byeri (ni imwe mu mpamvu, umuvinyo cyangwa ikindi kintu kitorohereye cyane ni byo Trump anywa kandi ni byiza rwose.

Ntanywa byeri yinywera umuvinyo

Uyu twavugagaho ni Donald Trump, buri wese burya agira udushya twe mu buryo bwe kandi nawe, nanjye birashoboka ko hari ibindi byihariye bituranga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi5 years ago
    Ntagishya niko abazungu bose barya





Inyarwanda BACKGROUND