Kubahiriza igihe ni imwe mu ndangagaciro abantu benshi babura gusa hari igihe umuntu akabya kwica amasaha yaba mu kazi cyangwa ahandi hose agira gahunda akagerayo yakererewe. Hari ibintu 4 abantu bakubonamo iyo ufite iyo ngeso.
1. Abantu bakubonamo kudaha agaciro ibyo ukora
Iyo gukererwa ubigize umuco, abantu bagufata nk’udaha agaciro ibyo ukora cyangwa niba ari gahunda yindi iguhuza n’inshuti, zishobora gukeka ko utaziha agaciro kubera ko utajya wubahiriza isaha.
2. Uri umuyobozi udashobotse
Kuba umuyobozi ntibigarukira ku gutanga amategeko gusa ahubwo bitangirira ku rugero uha abo ukoresha. Igihe uri umuyobozi ugahora wakererewe, abantu bose bakubonamo umuyobozi mubi kuko uba usaba abo ukoresha kubahiriza ibyo nawe udashoboye.
3. Nta gahunda ugira
Abantu bakubonamo umuntu utagira gahunda igihe uhora wica amasaha, batekereza ko no mu buzima bwawe busanzwe utazi gushyira kuri gahunda ibyo ukora n’uko ubayeho
4. abantu ntibashobora kukwizera
Kwizerwa bishingira ku bintu byinshi, kimwe muri byo ni uburyo wubahiriza amasezerano n’uburyo wubahiriza igihe. Mu gihe uhora wica gahunda ukica n’igihe, iyo bibaye ngombwa ko hari amahirwe aza asaba umuntu w’umwizerwa. Abantu bose bayagucishaho kuko baba bazi ko nta kigenda cyawe.
Source: Elcrema
TANGA IGITECYEREZO