RFL
Kigali

Ibintu 3 umugore n’umukobwa bakora urukundo rwabo rukaba rwiza cyane

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/05/2018 20:41
0


Abantu bari mu rukundo usanga akenshi bahorana impagarara buri wese yibaza icyo yakora ngo urukundo rwe rurusheho guhora ari rwiza. Abenshi rero batekereza ko nta kintu umugore yakora ngo urukundo rwe n’umukunzi we rube rwiza kurushaho uretse kunezeza umugabo cyangwa umukunzi we akoresheje umubiri.



Iyo myumvire ihabanye n’ukuri cyane kuko irabogama kandi ntireba kure na gato. Umugore cyangwa umukobwa hari ibindi bintu ashobora gukora akarushaho gukomeza urukundo rwe kandi bidakozwe n’umubiri nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema bikaba ari ibi bikurikira:

MUFASHE

Ubusanzwe abagabo bamenyerewe nk’abanyembaraga cyane ariko ibi ntibikuraho ko umugore yagira ibyo afasha umugabo we. Umukobwa ashobora kugira ibyo afasha umukunzi we gukora mu mbaraga nke ze uko ziri kose. Abagore benshi bakunda kwitabwaho bamwe bakibagirwa no kwita ku bagabo babo. Ibi nta kiza cyabyo ndetse binakwingiza urukundo rwanyu.

Urukundo nyarwo ni ibikorwa. Bivuze ngo mukobwa nawe mugore, gerageza gutanga ibyo wifuza kwakira. Fasha umugabo wawe muri byose ubona ko hakenewe ubufasha burenze ubw’umuntu umwe. Ubufasha ntibuba mu bijyanye n’umutungo (amafaranga) gusa, ahubwo umukunzi wawe akeneye ko umuba hafi, ugafatanya nawe mu kurushaho gushaka iterambere ryanyu mwembi, ukamufasha mu bitekerezo no mu bindi. Umugabo uzabona umufasha gutyo ntiyapfa kugusiga ngo asange undi.

MUBERE UMUNYAKURI

Ushobora gusanga bamwe mu bagore cyangwa abakobwa baha umwanya munini abandi bahungu bita inshuti zabo magara kurenza umwanya baha abagabo babo. Umukunzi wawe ni we muntu wa mbere ukwiye guha umwanya munini kandi wihariye nyuma y’Imana n’umuryango wawe (aha umukunzi wawe n’umuryango ni wowe wo guhitamo ukwiye umwanya imbere y’undi).

Mukobwa, birakwiye ko wita ku mukunzi wawe, ukamubera umunyakuri ndetse ugahora witeguye kumurwanira ishyaka igihe cyose bikenewe haba mu ruhame, aho ari n’aho atari. Ibi bigaragaza ko udatewe ipfunwe no gukundana nawe kuko hari abagore usanga batewe ishema n’abakunzi babo ari uko bari mu rugo bari kumwe gusa bagera hirya ntibabe banabavugaho.

MWUMVE

Nta kintu na kimwe gishimisha umugabo nko kumvwa, nta n’ikibabaza umugabo nk’umugore w’ingayi cyangwa umushizi w’isoni. Umugore w’umushizi w'isoni usanga aburana kuri buri kantu kose n’ubwo kaba ari gato cyane ndetse akaba yanakubahuka gusebya umugabo we mu ruhame. Umugore nk’uwo ntashobora kumva impamvu na gato, ntiyaha umwanya umugabo we ngo amuhe igitekerezo cyangwa ngo amwemerere kwisobanura mu gihe habayeho ikosa.

Biragoye ko umugore umeze gutyo cyangwa umukobwa yarambana n’umugabo kuko akenshi usanga umugabo afashe icyemezo cyo kumusiga bitewe n’uko yananirwa kwihanganira uwo mutwaro. Kugira ngo urukundo rwanyu rukure kandi rukomere, mukobwa ukwiye kumva kandi ugaha umwanya ukwiye umukunzi wawe. Kumvikana kuzana amahoro n’umutuzo mu rukundo kandi umugabo wumvise nta wundi yakubangikanya nawe bitabaye iby’ingeso yaba yaramubase.

Abagore n’abakobwa bose bakurikije izi nama, uretse ikibazo cy’ibyaba byarabaye mu gihe cyashize Inyarwanda.com itarabagezaho izi nama, ahasigaye mu rukundo rwanyu byose byatangira kujya bigenda neza rugakomera kurushaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND