RFL
Kigali

Ibintu 10 buri mukobwa urengeje imyaka 25 yagakwiye kuzirikana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2017 14:41
1


Uko umuntu agenda akura ni ko arushaho kubona ubuzima mu buryo butandukanye. Mu myaka y’ubuto, umuntu aba aryohewe n’ubuzima kandi aba ataratangira kurwana n’ubuzima ngo ahure n’ibimugora byinshi, iyo urengeje imyaka 25 uri umukobwa hari iby'ingenzi uba ukwiye kuzirikana.



Iyo myaka si myinshi ariko ni imyaka ikomeye y’ubuzima kuko muri yo ni bwo uba uzi neza aho ugana nta gushidikanya cyane, biba bibabaje cyane iyo ugeze muri iyo myaka utaramenya icyo ushaka mu buzima. Dore ibintu 10 buri mukobwa urengeje imyaka 25 akwiye kuzirikana:

1. Ibyo abandi batekereza kuri wowe ntacyo bivuze

Muri ubu buzima buri muntu wese abaho bitewe n’amahitamo ye, ni yo mpamvu ukwiye guhitamo ibyo wumva bikubereye utitaye kubyo abantu bagutekerezaho. Ibi ntibivuze ko ugomba kwitwara uko wiboneye cyangwa ngo wice amatwi igihe abantu bakugira inama, gusa rimwe na rimwe ni ngombwa gukora icyo wumva gikwiye utitaye kubyo abandi batekereza.

2. Wikwirukira gushaka umugabo

Benshi mu bakobwa bageze muri iyi myaka usanga bafite ikibazo cyo gutaha amakwe ya buri munsi y’inshuti zabo, kuba bo badakora ubukwe bikababera ikibazo ku buryo bashobora gukora amahitamo mabi. Ni ngombwa gushaka umugabo igihe wumva koko uhamanya n’umutimanama wawe, ukumva uriteguye kandi ntibizagutera kwicuza.

3. Wikundana n’umuntu mu rwego rwo kwirinda ubwigunge

Iyo umuntu akiri mu myaka y’ubuto gukundana n’umuntu nta gahunda ifatika ihari biba bisa nk’ibisanzwe ariko iyo ugeze mu myaka irengeje 25, ni ngombwa gukundana n’umuntu igihe ubona koko bizavamo ikintu gifatika atari ukwirinda ubwigunge gusa.

4. Menya guhakana

Guhakana ibidakwiye ni ngombwa cyane muri iyi myaka kandi ni ngombwa kumva ko guhakana kwawe ntawe ubigombera ibisobanuro igihe wumva ari byo bikwiye.

5. Kwikuraho inshuti zidafite umumaro

Abantu bose twita inshuti mu buzima siko baba ari zo koko. Abantu mutajya inama ku bintu byubaka cyangwa ngo bagire ikindi bongera ku buzima bwawe, ni ngombwa kubajya kure kugira ngo ubuzima bwawe bukomeze neza mu cyerekezo kizima.

6. Kumenya kubabarira

Umuntu agera muri iyo myaka irenze 25 amaze guhura na byinshi hakaba igihe hari n’abakubabaje bikomeye gusa kutababarira biremerera cyane nyirabyo uwamuhemukiye yigaramiye. Kutababarira bikurura umubabaro bikakubuza ibyishimo ku busa.

7. Kugerageza kuba isoko y’ibyishimo

Gutanga ibyishimo ni impano ikomeye. Mu gihe abantu bakubonamo umuntu ushobora gutanga ibyishimo, bituma wigwizaho inshuti kandi nawe ukishima kandi ukabona ubuzima mu ndorerwamo y’ibyiza.

8. Kumenya kwizigamira

Kuri iyi myaka, byakabaye byiza ufite ikintu wazigamye ku buryo uramutse ukomerewe waba ufite uko witabara. Igihe utabigezeho, ni ngombwa kubigerageza igihe kitarakurengana.

9. Wikwigereranya n’abandi, ikunde uko uri

Kwigereranya n’abandi nta kintu na kimwe bimara uretse kugabanya icyizere wigirira wowe ubwawe. Buri gihe uzabona umuntu ukurusha imiterere myiza n’ubundi bwiza bw’umubiri, rero si ngombwa kubyitaho kuko kuba wowe ubwawe no gukunda uko umeze ukumva ko bihagije bizagufasha kubaho wishimye.

10. Kuva mu rukundo rubogamiye ku ruhande rumwe

Urukundo ni urw’abantu babiri bose biyumva kimwe kandi bishimye. Igihe ubona ari wowe uhora uhihibikana mu by’urukundo, ni ngombwa kubivamo kuko birangira bikubabaje kandi bitari ngombwa.

SRC: Elcrema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyoyavuze Fiston 6 months ago
    Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND