Kuba umuntu wubashywe ndetse w’intangarugero biraharanirwa, by’umwihariko iyo uri umugabo, hari ibintu by’ingenzi bituma abantu bakwizera ndetse bakaba bakwifuza kugufatiraho urugero. Ibyo ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, nawe ukaba wakwipima ukareba niba ujya ugerageza kubikora.
1. Kugira intego
Kubaho ubuzima bufite intego, ufite ikintu uharanira kandi ugerageza kugira umurongo ugenderaho ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima bwa buri muntu cyane cyane ku bagabo. Ibi ni byo bisobanura uwo uri we n’aho ugana.
2. Kuguma hamwe
Kuba umuntu utuje, ukaba ufite ubuzima ubamo, ibyo ukora ndetse n’aho ubarizwa nta kujarajara bituma abantu bakubonamo agaciro. Binatuma ubona umwanya wo gutekereza ku ntego zawe bityo ugashyira mu bikorwa ibyo wiyemeje nta bikurangaje.
3. Gukora cyane no kudacika intege
Biragoye cyane kubona umuntu wagize icyo ageraho atakoze cyane. Gukora cyane, kudacika integer no kwitanga bituma abantu bakubonamo umuntu uzi icyo ushaka, by’umwihariko ku giti cyawe bituma ugira icyo ugeraho.
4. Kuba umwizerwa
Kuba umuntu abantu bizera ntawe bitashimisha. Kuba umugabo uhamye rero bisaba guharanira kuba umwizerwa uvugisha ukuri, uba inyangamugayo ndetse ntiwice amasezerano.
5. Kwiyizera
Kugira ngo abantu bakwizere, bitangirira kuri wowe. Ugomba kuba ukunze ibyo ukora, wibonamo ibyiza ukagerageza kubizamura bityo bigatuma n’abandi bantu bakubonamo agaciro kuko uba uzi icyo ushaka.
6. Gutinyuka
Hari intambwe ziba zikomeye mu buzima ku buryo kuzitera bisaba gushira ubwoba ndetse no kwizera ko bizagenda neza. Igihe udatinyuka, ukomeza kubaho nk’umuntu uri inyuma y’igicucu atakiva inyuma ngo abone umucyo.
7. Kumenya guhitamo ibintu bifite akamaro kurusha ibindi
Kubasha gucunga igihe neza, kumenya umwanya wo kugenera akazi, inshuti, abavandimwe, umuryango, siporo, umukunzi, ntihagire na kimwe kibangamira ikindi, ni kimwe mu by’ingenzi byafasha buri muntu cyane cyane umugabo.
8. Kwifata
Muri iki gihe ibishuko byugariza abantu birushaho kwiyongera. By’umwihariko abagabo benshi ntibabasha kwihanganira ibyo bintu biba bitambuka hirya no hino. Umuntu asinda kuko aba yananiwe kwifata ngo anywe agira aho agarukiriza, ni cyo kimwe no gukubita umugore cyangwa kumuca inyuma, ibi byose biba byajemo ukwihangana gucye no kutifata. Umuntu rero uzi kwifata no kugerageza kumenya aho agarukiriza, aba ari uwo gufatwa nk’icyitegererezo. Umuntu uhubuka wese abaho nabi yicuza.
9. Kugerageza kubaho mu byishimo
Ibyishimo bajya bavuga ko biba mu muntu. Kwishima cyangwa kubabara akenshi biva ku buryo umuntu yumba ibintu n’agaciro abiha. Umuntu hora wishimye siwe ubayeho ubuzima butagira ibibazo kurusha abandi ahubwo ni ubasha kubiganza akaba yakwishima kandi afite ibindi bitamworoheye. Ubwo bushobozi rero umuntu ubugira aba ari intangarugero.
10. Kwitekerezaho no kwikosora
Ngo umuhanga ni uwita ku makosa ye akanaharanira kuyakosora aho kwita mu bitagenda neza ku bandi. Umuntu wisuzuma, akareba imibereho ye n’imibanire n’abandi, akamenya ibitagenda neza akagerageza kubikosora, uwo abantu bamufata nk’intangarugero.
Src: Elcrema
TANGA IGITECYEREZO