RFL
Kigali

Ibintu 5 birinda umubyeyi ububabare mu giye cyo kwibaruka

Yanditswe na: Rutayisire Patience
Taliki:2/04/2018 18:17
1


Bamwe mu babyeyi barababara cyane mu gihe cyo kubyara gusa nk’ uko bitangazwa n’ impuguke z’ abaganga mu kubyaza baganiye n’ ikinyamakuru Huggie.com, dore ibintu byagufasha kugira ngo ubyare udahuye n’ ububabare bukabije.



Niba uri kubyara humeka cyane

Gutuza hanyuma ugahaga umwuka uhumeka cyane usohora umwuka bituma ibyara rigenda neza kuko bigabanya uburibwe ndetse bikanongera imbaraga mu mubiri ugakora umurimo wawo.

Gukonjesha umubiri  ukimara kubyara

Umwana akimara kuvuka  umubyeyi agomba kuba afite ikintu gikonje hafi ye agahita agishyira mu mwenda w’ imbere, kikamugabanyiriza ubushyuhe kuko bigabanya  ububabare no kubyimba kw’ ahakomeretse.

Koga amazi ashyushye

Koga amazi ashyushye mugihe cyo ku kubyara ni ingirakamaro cyane kuko bituma umubyeyi atuza kandi akumva amerewe neza, bityo ntiyumve ububabare cyane.

Kwicara yegamiye ikintu

Kwicara yegamiye ku kintu kimeze neza ibirenge biri ku gatebe gato kari munsi ye, byongerera umubyeyi imbaraga zokwibaruka neza.  

Kumenyana n’ umubyaza

Iyo umubyeyi aziranye n’ umuganga ugiye kumubyaza birushaho kumumara igihunga kuko aba azi neza ko ari inshuti ye iramufasha kurusha undi wese kuko aba amufitiye icyizere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hi5 years ago
    icyo kintu gikonje cyaba ar nkigiki???





Inyarwanda BACKGROUND