Bamwe mu babyeyi barababara cyane mu gihe cyo kubyara gusa nk’ uko bitangazwa n’ impuguke z’ abaganga mu kubyaza baganiye n’ ikinyamakuru Huggie.com, dore ibintu byagufasha kugira ngo ubyare udahuye n’ ububabare bukabije.
Niba uri kubyara humeka cyane
Gutuza hanyuma ugahaga umwuka uhumeka cyane usohora umwuka bituma ibyara rigenda neza kuko bigabanya uburibwe ndetse bikanongera imbaraga mu mubiri ugakora umurimo wawo.
Gukonjesha umubiri ukimara kubyara
Umwana akimara kuvuka umubyeyi agomba kuba afite ikintu gikonje hafi ye agahita agishyira mu mwenda w’ imbere, kikamugabanyiriza ubushyuhe kuko bigabanya ububabare no kubyimba kw’ ahakomeretse.
Koga amazi ashyushye
Koga amazi ashyushye mugihe cyo ku kubyara ni ingirakamaro cyane kuko bituma umubyeyi atuza kandi akumva amerewe neza, bityo ntiyumve ububabare cyane.
Kwicara yegamiye ikintu
Kwicara yegamiye ku kintu kimeze neza ibirenge biri ku gatebe gato kari munsi ye, byongerera umubyeyi imbaraga zokwibaruka neza.
Kumenyana n’ umubyaza
Iyo umubyeyi aziranye n’ umuganga ugiye kumubyaza birushaho kumumara igihunga kuko aba azi neza ko ari inshuti ye iramufasha kurusha undi wese kuko aba amufitiye icyizere.
TANGA IGITECYEREZO