Kanseri y’udusabo tw’indanga ni indwara idakunze kuvugwa n’abagabo cyangwa abasore bayirwaye kuko bisa n’ibiteye isoni kubivuga ariko nanone ni ibintu bisanzwe bibaho ari nayo mpamvu twahisemo kuvuga bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uyirwaye.
Mu gihugu cy’u Bufaransa iyi kanseri ifatwa n’abantu bagera ku 2000 buri mwaka, bivuze ko ari yo ikunze kugirwa cyane n’abantu b’igitsina gabo kandi ikabazengereza ku buryo bukomeye.
Ahanini usanga bamwe mu baganga bo muri iki gihugu bashishikariza abantu b’igitsinagabo kuva ku myaka 15 kugera kuri 40 kujya bakoresha ibizamini nibura buri mwaka kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane abantu bafite bamwe mu miryango bagiye barware kanseri.
Kanseri y’udusabo tw’intanga rero yigaragaza mu buryo butandukanye ari nabwo tugiye kuvugaho:
-Kubyimba cyangwa kumva akantu kabyimbye kameze nk’akabuye kadasanzwe muri kamwe mu dusabo tw’intanga ndetse rimwe na rimwe ukumva ubabara muri icyo gice.
-Kumva uremerewe cyane muri ibyo bice ukumva urababara mu nda yo hasi.
-Kuribwa amabere kandi uri umugabo cyangwa se kubyimba igituza ndetse ukababara cyane
-Ku bashatse nta bushake na buke uba ugifite bwo gukora imibonano mpuzabitsina
-Ibi tuvuze haruguru rero ni ibimenyetso mpuruza by’uko waba urwaye kanseri y’udusabo tw’intanga
Aha rero tugiye kurebera hamwe ibimenyetso noneho bigaragaza ko urembye cyane
Iyo kanseri yamaze gukwirakwira rero umuntu abibwirwa no kugira amasazi mu bindi bice by’umubiri. Kubabara cyane mu mugongo wo hasi ndetse no kugira uburibwe bukabije munda buherekejwe n’amasazi;
Gucika intege umubiri wose ugahinda umuriro, kubira ibyuya byinshi ndetse no kugira umunabi. Gukorora rimwe na rimwe ukazana amaraso iyo kanseri yageze mu bihaha. Kuribwa umutwe no gucanganyukirwa n’ibindi.
Mu gihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso rero, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa harebwe icyaba gitera ibyo bimenyetso twavuze haruguru cyane ko ushobora no gusanga atari kanseri y’udusabo tw’intanga urwaye kuko ahanini ibimenyetso biba bijya gusa.
Ikindi wazirikana kandi nuko ukwiye kwirinda kuruta kwivuza kuko uko utinda kugaragaza ko ufite ikibazo ni nako indwara ikura.
Src: passeportsant.net
TANGA IGITECYEREZO