Ubusanzwe, urushako ni ikintu cyiza cyane ndetse cy’urukundo ari nayo mpamvu umuntu akwiriye gushaka yabitekerejeho kuko si ibyo guhubukira.
Mu guhitamo umuntu muzabana, benshi bibanda ku bintu bitandukanye birimo: Kureba umuntu ufite ubutunzi, mwiza ku isura, ufite umutima mwiza, ubyibushye cyangwa unanutse, inzobe cyangwa yirabura n’ibindi nk’ibyo ariko burya nkuko umugore mwiza umuntu amuhabwa n’Imana ni nako umugabo mwiza umuntu amuhabwa n’Imana.
Gusa hari bimwe abahanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu bavumbuye ndetse babona ko umugabo mwiza aba akwiye kugira imyitwarire ikurikira mu gihe umugore we atwite:
-Umugabo uzagufata mu gihe uruka buri gitondo ndetse akanakuzanira icyo urukamo afite umutima mwiza
-Umugabo uzakwihanganisha mu gihe uri kubabara kubera impinduka zo gutwita ndetse agahanagura amarira yawe mu gihe warize
-Umugabo uzakuzanira tumwe mu tuntu wumva ushaka mu gihe utwite
-Umugabo uzajya aganiriza umwana wawe mu gihe akiri munda akumva atamuha amahoro ashaka guhora amukubaganya kandi atamureba
-Umugabo uzagukunda kurushaho mu gihe uzaba umaze kubyara
-Umugabo uzakwitaho cyane ndetse akita no ku bana bawe, mbese ntahinduke, uko yari ari mukiri babiri akaba ari nako ameze mwabaye benshi
Ubushakashatsi bugaragaza ko bene uwo mugabo aba ari intangarugero mu mico no mu myifatire, niba ufite umugabo umeze atya urusheho kumukunda kuko ni indakemwa.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO