RFL
Kigali

Ibimenyetso bikwereka ko ufite umugabo mwiza ndetse uzakubera papa w’abana mwiza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/06/2018 13:37
4


Ubusanzwe, urushako ni ikintu cyiza cyane ndetse cy’urukundo ari nayo mpamvu umuntu akwiriye gushaka yabitekerejeho kuko si ibyo guhubukira.



Mu guhitamo umuntu muzabana, benshi bibanda ku bintu bitandukanye birimo: Kureba umuntu ufite ubutunzi, mwiza ku isura, ufite umutima mwiza, ubyibushye cyangwa unanutse, inzobe cyangwa yirabura n’ibindi nk’ibyo ariko burya nkuko umugore mwiza umuntu amuhabwa n’Imana ni nako umugabo mwiza umuntu amuhabwa n’Imana.

Gusa hari bimwe abahanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu bavumbuye ndetse babona ko umugabo mwiza aba akwiye kugira imyitwarire ikurikira mu gihe umugore we atwite:

-Umugabo uzagufata mu gihe uruka buri gitondo ndetse akanakuzanira icyo urukamo afite umutima mwiza

-Umugabo uzakwihanganisha mu gihe uri kubabara kubera impinduka zo gutwita ndetse agahanagura amarira yawe mu gihe warize

-Umugabo uzakuzanira tumwe mu tuntu wumva ushaka mu gihe utwite

-Umugabo uzajya aganiriza umwana wawe mu gihe akiri munda akumva atamuha amahoro ashaka guhora amukubaganya kandi atamureba

-Umugabo uzagukunda kurushaho mu gihe uzaba umaze kubyara

-Umugabo uzakwitaho cyane ndetse akita no ku bana bawe, mbese ntahinduke, uko yari ari mukiri babiri akaba ari nako ameze mwabaye benshi

Ubushakashatsi bugaragaza ko bene uwo mugabo aba ari intangarugero mu mico no mu myifatire, niba ufite umugabo umeze atya urusheho kumukunda kuko ni indakemwa.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umubyeyi5 years ago
    Yego disi.nukuli nanjye ndashimira cyane aba papa bafite iyo mico myiza.baba bafite muribo ubumuntu,ubupfura n'urukundo ruzira agahararo.hahirwa ababafite.njye sinagize amahirwe yo guhura nabene uwo.
  • I remember5 years ago
    Ooh pole disi wowe wiyis
  • 5 years ago
    Oooh pole disi wowe wiyise umubyeyi!biragoye kubana n'umuntu utagukorera biriya waga!gusa ntiwihebe mw'ijuru hari Imana.njye ndashima Imana ko uteye kuriya mufite
  • MUHAWENIMANA PATRICIE5 years ago
    MWARAMUTSE NSHUTI !!! NANJYE NDASHIMIRA ABAGABO BAFITE UWO MUCO WO KUDAHINDUKA MU MYIFATIRE KUKO ISEZERANO NIKO RITUBWIRA. MU BIBAZO; MU BUKIRE CG UBUKENE URUKUNDO NTIRWAGOMBYE GUHINDUKA KUKO NIBA MUBYIBUKA NIKO ISEZERANO RIVUGA. IBYO BIRAREBA ABAGABO NDETSE N'ABAGORE BAGENZI BANJYE. IMANA IBIDUFASHEMO!!!!





Inyarwanda BACKGROUND