RFL
Kigali

Ibimenyetso 7 bikwereka ko umusore mukundana akubonamo umugore we w’ejo hazaza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/12/2018 21:46
1


Mu rukundo biba byiza iyo abarurimo bafite intego yo kurambana bagafatanya ubuzima. Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umusore mukundana yifuza gukomezanya ubuzima nawe atiriwe akubwira ko yifuza ko mubera umugore ni ibi bikurikira.



1.Atuma wumva uri umugore wihariye ku isi

Niba akubonamo umugore we azahora agutera kwiyumva nk’umugore udasanzwe ku isi kuko uko akwitaho bituma ubona ko uri umugore wihariye ndetse nta n’undi ubayeho neza nkawe.

2.Agushyira muri gahunda ye ndetse agakoresha ‘Twe’

Niba ashaka kubaka umuryago nawe, gahunda ze zose azajya azipangana nawe ndetse n’izo mutapanganye azazigushyiramo kuko adahari wahamubera. Ikindi ntazakomeza gukoresha ijambo ‘Njye’ na ‘Wowe’ ahubwo azakunda gukoresha ‘Twebwe’ byumvikane ko atakikubona nk’uri kure ye, ahubwo wamaze kwinjira mu buzima bwe.

3.Aragufungukira akanaguhamiriza mu ruhame

Abasore bazwiho guhisha cyane amarangamutima yabo, ariko ukubonamo umufasha we, ntazahisha ko agukunda kabone n’ubwo mwaba muri ku ka rubanda, ahubwo azahora afungukiye kukubwira akamuri ku mutima mwaba muri mwenyine cyangwa muri mu ruhame.

4.Azishimira kugufasha no kugusaba ibitekerezo

Iyo akubonamo umugore w’inzozi ze, kugufasha abifata nk’umukoro, igihe cyose umukeneye yakemera akigomwa bimwe mu byo yararimo ariko akagufasha. Ntazihutira kukubwira nabi hari ibitagenze neza, ahubwo azahora ashaka ko mujya inama, ni ikimenyetso cy’agaciro aguha cyane cyane iyo akugishije inama ku bintu bye bwite aba azishaka koko, ntukazimwime Mukobwa.

5.Ntatinya kuguha imfunguzo z’inzu ye n’amagambo y’ibanga ye

Twibuke ko aha turi kugaruka ku bazafatanya ubuzima nk’umugore n’umugabo bakanubaka umuryango, n’ubwo abasore bakunda kwigirira ibanga bakimenyera ibyabo, ariko iyo yifuza kukugira uwe wa burundu, ntuzatungurwe no kubona aguhaye imfunguzo z’inzu ye cyangwa akaguha Passwords ze zimwe na zimwe, ni ikimenyetso cy’icyizere gikomeye kandi mukobwa, ntukangize iki cyizere.

6.Yishimira kumarana igihe kinini nawe akita ku bantu ukunda

Wenda ntabikora kenshi ariko niba ateye intambwe akagerageza kuba kumwe n’abantu azi neza ko witaho uhari cyangwa udahari, uyu muhungu aragushaka ngo umubere umugore. Ibyo kwishimira kumarana igihe nawe byo, kuba mukunda ubwabyo bibasaba kugirana ibihe, birumvikana.

7.Aragutumira mu muryango we n’inshuti ze

Hari ababifata nk’imikino ariko iyo umuhungu agutumiye ngo umenyane n’ababyeyi be, akanabahamiriza ko agukunda aba akomeje kuko bo ubwabo bazajya bamukubaza kenshi. Kukwereka na zimwe mu nshuti ze cyane cyane izifite icyo zivuze kuri we rero, ntukabifate uko wiboneye kuko ni ikimenyetso cy’ejo hazaza ha mwembi. 

Mukobwa, nyuma yo gusoma ibi uratekereza ko umusore muri kumwe akubonamo umugore we w’ejo hazaza?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo5 years ago
    Benabo basore se baracyabaho Abariho ubu murinda mukora ubukwe agifite abandi akubangikanya nabo,kandi akubwira ko ari wowe wenyine akunda.ubwo umuruho ugutangirubwo.Ndashima abasore ninkumi baba bagikomeye ku ndangagaciro nzima.





Inyarwanda BACKGROUND