RFL
Kigali

Ibimenyetso 6 byakwereka ko atari wowe mugabo wenyine uri mu buzima bwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/07/2018 7:05
0


Akenshi bikunze kugarukwaho ko mu rukundo nta muhungu utereta umukobwa umwe gusa ndetse binavugwa ko nta n’umukobwa uteretwa n’umusore umwe. Ibi bituma bamwe babifata nk’ihame ko nta rukundo rw’umwe kuri umwe rubaho.



Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2015 hagaragajwe ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagore baba bafite abagabo bandi ku mpande, bivuze ko abagore baca inyuma abagabo babo benda kuba benshi nk’abagabo baca inyuma abagore babo ariko bidakuyeho ko hari n’abakunda umwe rukumbi babana cyangwa bari mu rukundo.

Hari ibimenyetso bitandukanye rero bishobora kukwereka ko umukobwa mukundana hari abandi cyangwa undi mugabo bajya baganira bigiye kure, bafitanye umubano wihariye, uwo bafatanya kuguca inyuma. Utekereza ko umukobwa mukundana ajya aguca inyuma? Genzura neza numusangana ibi bimenyetso, witonde ushobora kurekera gukeka ukimenyera ukuri nyako.

1.Asigaye agira amabanga muri telefoni ye

Ubundi umuhungu ufite undi mukobwa bakundana ntiyatuma telefoni ye ikorwaho. Aha rero umukobwa watangiye kuguca inyuma nawe yiga umuco wo gutangira kugushyira kure telefoni ye, akayitaho bidasanzwe, ashyiramo amabanga atagusangiza iyo afite undi musore bameranye neza ku ruhande.

2.Ntakiguha cya cyizere

Biba ari iby’agaciro kuba umuntu yatuma umukunzi we yumva anezerewe ndetse yizeye ko ari we wenyine mu buzima bwe; baba abagabo ndetse n’abagore baryoherwa no kumva ko badasangirwa n’abandi. Niba umukobwa atangiye kwiyimisha cya cyizere ku mugabo we, icyizere kikaba umuyonga, birashoboka cyane ko hari undi muntu hirya iyo uri kumena inshishi mu mata.

3.Ntakuvuga nk’umugabo we

Ubundi niyo ibindi bimenyetso byose twabishyira ku ruhande, iki kirahagije ngo umenye ukuri ku mukobwa mukundana. Niba umukobwa mukunda atewe ishema no kuba ari mu rukundo nawe, ahambere azabigaragariza ni mu kukwita umukunzi we no mu nshuti ze. Niba mutangiye kugera ahantu yajya kukuvuga ntabivuge ko uri umukunzi we cyangwa se umuntu wihariye kuri we, ubwo bivuze ko atewe ipfunwe no kwitwa uwawe cyangwa yifitiye undi mu buzima bwe utari wowe.

4.Nta witanga mu rukundo

Umukobwa uri mu rukundo aba ameze nk’umusazi ubundi. Iyo rero ari mu rukundo n’umusore umwe rukumbi, yemera kwitanga bishoboka byose ngo umubano we n’umukunzi we urusheho gukura no gukomera. Rero iyo atangiye kwiyima umukunzi we, amwima umwanya, atacyitangira urukundo rwabo birumvikana ko niba rwa rukundo rwahabwaga umwe rusigaye rusaranganywa ku barenze umwe bwa bwitange butazaguma ku rwego bwariho.

5.Urukundo ruragwingira

Abagore iyo bava bakagera bakunda kubona umubano wabo n’abakunzi babo utera imbere ukagira aho ugera heza kuko banga cyane urukundo rudakura. Niba umubano wawe uheze ku kigero wari uriho, ntiwaguke ngo utere imbere, ukaguma aho uri, ukagwingira ndetse ukabona ntabyitayeho ngo ashyiremo akagufu bigire aho byegera, menya ko afite ibindi ahugiyemo bishobora cyane kuba ari urundi rukundo rwo hirya y’urwawe kuri we.

6.Ntakikwitaho wese

Mu rukundo umukobwa ukunda umuhungu aranabigaragaza mu buryo bwose bw’ubuzima bwe, ndetse bumwe mu buryo abigaragarizamo ni mu kwita cyane ku musore bakundana. Niba atakikwitaho, ngo aguharire umwanya we, ni uko bitamworohera kubikorera abagabo babiri ngo abiteho kimwe wese byuzuye.

Ibi ni ibyo tubashije kuvuga ariko si byo byonyine bigaragaza ukuri. Gusa bakobwa mumenye ko kuba umugabo umwe rukumbi mu buzima bw’umugore umwe, bitera ishema uwo mugabo ndetse n’abasore bamenye ko kuba umukobwa umwe rukumbi mu buzima bw’umusore binezeza cyane umukobwa uburimo ndetse ibi byombi bigashengura kwisanga umusangiye n’abandi. Abagabo benshi bakunda guterwa ubwoba no kuba bari bonyine mu rukundo ku bagore babo bitewe na tumwe muri utu tumenyetso twavuze haruguru, bakobwa, mumare impungenge abakunzi banyu nabo bababere abakwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND