RFL
Kigali

Ibimenyetso 5 byakwereka ko utazabana n’uwo mukundana

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/06/2018 18:01
0


Ukuri guhari kandi koroshye cyane kumva ni uko urukundo rwose uzajyamo rutazaba ruganisha ku gushyingirwa, kuko bibaye ibyo umuntu ntiyaba ababara mu rukundo akundana n’undi ngo nyuma batandukane ahubwo bakundana bahita banabana.



Nk’uko hari abakundana igihe kitari gito nyuma bagatandukana, ni nako hari n’abakundana ariko bikarangira babanye. Hari ubwo ushobora kwifuza kubana n’umukunzi wawe ariko we ntabishake ibintu bibabaza cyane. Twifashishije urubuga rwa LoveKnot tugiye kubereka bimwe mu bimenyetso bishobora kukugaragariza ko urukundo urimo rutazigera rukugeza ku gushyingiranwa n’uwo muri gukundana.

1.Nta ntego

Aha siniruhije mvuga intego yo mu bihe birebire, urukundo rutagira intego ubwarwo, ntirwazakugeza ku mubano w’ibihe byose kuko kurushinga ni intego kandi ikomeye. Iyo abakundana bombi badashyize hamwe ngo bategure ejo hazaza habo bari kumwe, bigaragaza ko nta gahunda yo kubana ibarimo.

2.Gushingira ku mibonano mpuzabitsina gusa

Habaho inkundo nyinshi zitandukane zishobora gufatwa nk’izishingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa aho usanga kuryamana n’uwo mukundana bifatwa nk’intego nyamukuru y’urwo rukundo bisa n’aho ari cyo kintu gikomeye kibahuza gusa. Uru rukundo nta na rimwe ruzigera rubateza intambwe yo kubana kuko birumvikana ko intego zanyu ziba zaramaze kugerwaho nta kindi gishya.

3.Kubana mushwana

Kuba wabana n’umuhungu mukundana mu nzu imwe, ntibiguhesha kumubera umugore mukobwa mwiza, menya ubwenge kuko uko mubana ejo yabana n’undi nk’uko nawe wabana n’undi. Kubana mushwana uyu munsi ejo mugakundana, mugakundana kubera impamvu nto yarangira bikarangira uko, ntabwo ari urukundo rutekanye rwo kuba wabana n’umuntu igihe cyose mutaragira igisubizo gihamye ku gushwana kwanyu kudashira.

4.Kumva amabwire

Uru rukundo rushingiye ku mabwire biragoye cyane kurwubakiramo mu gihe mbere yo gushaka ukuri ku mukunzi wawe wumva ibyo ubwiwe n’abandi cyane ko ukuri k’umuntu ari we ubwe ukwitangira. Ibi bigaragaza ko nta cyizere na gito umufitiye kandi kubana n’umuntu mutizerana biragatsindwa.

5.Ubuhehesi

Aha si abahungu gusa baheheta, n’abakobwa ni uko kuko abo bahungu ntibiheheta. Kuba wakubakira ku buhehesi, byazatera umubano mubi cyane mu rukundo rwanyu kuko ingeso ni mbi cyane. Uwo mwakunda wese wajya uhora wumva ataguhagije bityo ukumva kubana nawe nta kigenda ugahora ku ruzerero rwo gushaka undi.

Ni byinshi binarenze ibi bitanu tuvuze, gusa kugira ngo urukundo urimo ruzagere ku ntego yo kubana n’uwo muri kumwe bisaba guturiza mu rukundo urimo, mukagira intego no kwizerana cyane maze mugasenga Imana nayo ikabashyigikira ifite aho ihera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND