Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2017 mu Rwanda hose habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo gutangiza iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 mu karere ka Nyarugenge bo uyu muhango bawukoreye i Mageregere ho muri aka karere ahazwi amateka adasanzwe.
Uyu muhango wabereye i Mageregere waranzwe n’ubwitabire buri hejuru bw’abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Hon. Barikana Eugene wari waherekejwe n’abayobozi b’akarere ka Nyarugenge kuva ku muyobozi wako kugeza ku bayobozi b’inzego z’ibanze.
Benshi bagejeje ubutumwa ku baturage bari aho basabye abaturage kwirinda icyatuma u Rwanda rwongera kujya mu icuraburindi, babasaba kubana neza ndetse no gusenyera umugozi umwe biyubakira igihugu. Hon.Eugene Barikana wari umushyitsi mukuru yasabye abaturage bo mu murenge wa Mageragere kugarura umutima bagatanga amakuru y’ahantu imibiri y’abantu bahiciwe iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi Hon. Eugene Barikana yabivuze nyuma yo kumva ubuhamya bw’uwarokokeye muri uyu murenge Kabanda Ildephonse wagarutse ku mubare munini w’abatutsi biciwe mu i santere y'ahahoze ari komini Butamwa, aha Kabanda yavuze ko ubwicanyi bwahabereye ari indengakamere kuko bitewe nuko aho bari bari hakikijwe n’imisozi byoroheye interahamwe kubafata bakabashorera babajyana kubaroha muri Nyabarongo ahaguye byibuza abantu bari hejuru y’ibihumbi icumi.
Uyu mugabo warokokeye aha yagaragaje ko muri urwo rugendo rwo kujya kuroha abantu interahamwe zakoraga hari abicirwaga mu nzira bityo imibiri yabo ikaba nubu itaraboneka kubera ubushake buke bagira bwo gutanga amakuru yaho imibiri yabishwe muri Jenoside yajugunywe. Aha abacitse ku icumu mu karere ka Nyarugenge bongeye gusaba abatuye muri aka gace kuva ku izima bagatanga amakuru.
REBA AMAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge aha ikaze abashyitsiAbadepite bavuye mu karere ka Nyarugenge bari baje kwifatanya n'abatuye muri aka karere kwibukaAbahagarariye inzego zishinzwe umutekano bari bitabiriyeAbahagarariye amatorero anyuranye basengeye iki gikorwaAbaturage b'akarere ka Nyarugenge bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bujyanye n'insanganyamatsiko y'uyu mwakaSenderi Hit mbere yo kuririmbira abaturage yabanje kubaha ubutumwa abakangurira kwigirira icyizere cyo kubahoSenderi Hit, umuhanzi wifatanyije n'abaturage b'akarere ka Nyarugenge mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23Hon Eugene Barikana hagati y'umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge n'umyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturageAbaturage bari bitabiriye iki gikorwaIbiro by'umurenge wa MageragereUrwibutso rwa Mageragere rushyinguyemo abasanga 1200Hon.Eugene Barikana ajya gushyira indabyo ku mva z'abazize JenosideUmuyobozi w'akarere ka Nyarugenge ashyira indabyo ku mvaBavuye kunamira abashyinguye muri uru rwibutsoAbayobozi banyuranye bacanye urumuri rw'icyizereUrumuri rw'icyizere hose bari barucanyeUyu muturage warokokeye muri aka gace niwe watanze ubuhamyaSamusure nk'umuturage wa Nyarugenge yari yitabiriye uyu muhangoAbaturage ba Nyarugenge bagaragazaga umubabaro muri iki gikorwaHon. Barikana Eugene ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
TANGA IGITECYEREZO