Twagirimana Jean Marie Vianney na Musabyimana Claudine batuye ku Muyogoro mu murenge wa Huye wo mu karere ka Huye, bakaba barabyaye abana bafite isura, imiterere, imico n’imyitwarire bidasanzwe bimenyerewe ku bantu, none bagiriwe inama n’ubuyobozi yo kuba bahagaritse kubyara n’ubwo ubu umugore atwite.
Aba babyeyi babyaye abana babiri, umuhungu afite imyaka irindwi naho umukobwa afite imyaka ibiri, ariko kugeza ubu ntibarabasha kuvuga nk’abantu, ndetse no kugenda bakunda kugendesha amaguru n’amaboko, bakanagaragaza indi mico itamenyerewe ku bantu, harimo nko gukunda kurira ibiti cyane kandi bakiri bato, dore ko ubusanzwe umwana uri mu kigero cy’aba atabasha kurira. Ntibakunda byinshi mu biryo bisanzwe bitekwa n’abantu, kandi bishakira kugenda bunamye aho kugendesha amaguru nk’uko bisanzwe ku bandi bantu.
Nyuma yo kubona ibibazo uyu muryango ufite, Ubuyobozi bw’umurenge wa Huye bwabagiriye inama yo kuba bahagaritse kubyara hakabanza gushakwa inzobere zizi ibijyanye n’ubuzima mu bijyanye n’uturemangingo (genetics), ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Huye yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mugore n’ubundi aherutse kumubona atwite, akavuga ko ibyo kuboneza urubyaro ubusanzwe byigishwa abaturage ariko kugirango babyumve bikaba bifata igihe.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye, yanabwiye Inyarwanda.com ko uyu muryango ufashwa n’ubuyobozi kimwe n’indi miryango itishoboye, ariko bakaba banababa hafi mu bibazo by’abana babo, kandi yemeza ko mu gihe abana bazaba bamaze gukura bagejeje igihe cyo kwiga, bashobora kuzashakirwa amashuri yihariye y’abafite ubumuga.
N’ubwo umwana mukuru muri aba afite imyaka irindwi ariko, ntagaragaza igikuriro cy’umwana uri muri iki kigero, dore ko yanavukanye ikiro kimwe none ubu akaba afite ibiro icyenda byonyine, ibiro ubusanzwe bigirwa n’umwana uri mu kigero kiri hagati y’umwaka umwe n’umwaka umwe n’igice. Mushiki we muto nawe ku myaka ibiri, ntagaragaza igikuriro cy’umwana uri muri icyo kigero.
TANGA IGITECYEREZO