RFL
Kigali

HUYE: Minisitiri Jeanne d'Arc de Bonheur yihanganishije abagezweho n'ingaruka z'ibiza by'imiyaga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2017 8:42
0


MinisitiriDebonheur Jeanne d’Arc ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza yagiriye uruzinduko mu karere ka Huye, umurenge wa Mukura mu rwego rwo kwihanganisha abagezweho n'ingaruka z'ibiza by'imiyaga iherutse kwibasira bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Huye.



Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017 ni bwo abaturage bo mu Karere ka Huye, umurenge wa Mukura, bakiriye Nyakubahwa Minisitiri Jeanne d'Arc de Bonheur ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza wari wabasuye muri gahunda yo kwihanganisha abagizweho ingaruka n'ibiza.

Nyuma yo gusuura zimwe mu nyubako zangijwe n'umuyaga, Minisitiri Jeanne d'Arc de Bonheur hamwe n’abandi bayobozi bahumurije abaturage bababwira ko Leta izakomeza kubaba hafi, banabashyikiriza ibikoresho by'ibanze. Ibikoresho bahawe bigizwe n'amasafuriya, amajerekani,ibikombe, shitingi, amasabune, amasahane,imikeka n’ibindi. Ni nyuma yaho mu Karere ka Huye umuyaga wangije amazu 119. 

AMAFOTO

Ibiza

Minisitiri Jeanne d'Arc de Bonheur aganiriza abaturage b'i Huye

Ibiza

Yihanganishije abagizweho ingaruka n'ibiza

Ibiza

Ibikoresho byatanzwe

IbizaIbizaIbizaIbizaIbizaIbizaIbiza

Imwe mu mazu yasenywe n'umuyaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND