RFL
Kigali

HPTN 084, urukingo ruzafasha abagore kutandura virus itera SIDA

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/12/2017 12:48
0


HIV Prevention Trials Network (HPTN) ni urukingo ruri mu igeragezwa rukaba rugamije kuzafasha abagore basanzwe bakora imibonano mpuzabitsina kutandura virus itera SIDA.



Ni igeragezwa rizakorerwa ku bagore bagera kuri 3200 bari hagati y’imyaka 18 na 45 kandi batigeze bandura, bikaba bivugwa ko iri gerageza rizafata igihe kingana n’imyaka itatu aba bagore baterwa umuti rimwe mu byumweru umunani ngo harebwe niba bishobora kubarinda kwandura virus itera SIDA.

Byumwihariko, iri geragezwa rizakorerwa muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa sahara kuko ariho hari amahirwe menshi yo kwandura iyi ndwara nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Aba bagore bishimiye iri geragezwa

Urubuga Eurekalert! ducyesha iyi nkuru ruvuga kandi ko iri gerageza riramutse rikunze ryaba ryiza kurusha uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gufata ikinini kirinda virus itera SIDA kandi ukagifata buri munsi nta gusiba. Biteganijwe ko iri geragezwa rizashyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2022 aho hazarebwa niba ryarageze ku ntego yaryo nkuko byifuzwaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND