RFL
Kigali

Hosiane ufite uburwayi bukomeye yatewe n'impanuka akeneye inkunga yawe kugira ngo ajye mu Buhinde kwivuza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2018 16:36
7


Uwitonze Hosiane ni umukobwa ukiri muto ufite uburwayi bukomeye yatewe n'impanuka yakoze mu myaka itanu ishize. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabasha kugenda dore ko agendera ku kagare. Icyakora hari icyizere ko agiye kwivuriza mu Buhinde yakira.



Uwitonze Hosiane atuye mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Ngoma. Ni imfubyi ku babyeyi bombi. Benshi mu muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tariki 24/7/2013 nyuma y'igihe gito arangije amashuri yisumbuye ni bwo Hosiane yakoze impanuka imusigira uburwayi bukomeye dore ko yavunitse umugongo akaba atabasha kugenda. Hosiane yatangarije Inyarwanda.com ko yivurije mu bitaro binyuranye bya hano mu Rwanda, ntibyagira icyo bitanga.

Uwitonze Hosiane

Hosiane amaze imyaka 5 agendera mu kagare

Abo mu muryango we, badutangarije ko mu myaka itanu bamaze bamuvuza, bamaze gukoresha amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni eshanu. Ku bw'umugisha w'Imana Hosiane yaje kubona umuganga wo mu Buhinde wamubwiye ko hari icyo yakora akabasha kugenda. Kugira ngo ajye kwivuriza mu Buhinde, ay'ibanze akenewe ni ibihumbi 10 by'amadorali y'Amerika (8,700,000Frw) harimo itike y’urugendo, kwivuza no kubaho muri iyo minsi.

Umuryango we uvuga ko aya mafaranga batayabona bo ubwabo kuko ari menshi, akaba ari yo mpamvu basaba buri wese ufite umutima utabara kugira icyo abafasha. Bizeye ko Imana izakiza Hosiane ndetse ngo ni ibintu babwiwe n'Imana. Mukantagara nyina wabo wa Hosiane yagize ati: "Imana yatubwiye ko ifite inzira nyinshi izakoresha Hosiane agakira." Ni mu gihe abaganga bo mu Rwanda bo babwiye Hosiane ko yakwiyakira akagendera mu kagare.

Uwitonze Hosiane

Hosiane yivurije mu bitaro binyuranye birimo;Ibitaro bya Kibungo, CHUK, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal ndetse n'Ibitaro bya Kanombe. Hosiane ngo yaje kumenyana n'umuganga wo mu Buhinde binyuze ku nshuti ye, nuko uwo muganga asaba Hosiane kumwereka ibizamini yagiye akoresha mu bitaro byo mu Rwanda, amaze kubibona amubwira ko hari icyo yakora akabasha kugenda. Kuri ubu hakenewe ubufasha kugira ngo Hosiane ajye mu Buhinde aho uwo muganga akorera.

Byinshi kuri Hosiane n'uko yahuye n'uburwayi yatewe n'impanuka

Amazina yanjye nitwa Uwitonze Hosiane, mvuka mu muryango w’abana 8: abahungu batanu (5) n’abakobwa batatu (3), akaba ari njye muhererezi iwacu. Nk’uko muzi amateka yaranze igihugu cyacu cy’u Rwanda naje kwisanga ari njye na Maman na mukuru wanjye dusigaye abandi bose bo mu muryango wanjye bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w‘1994. Mama nawe yaje kwitaba Imana ubwo nari ngeze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye.

Maze gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 ninjiye mu buzima busanzwe ndetse nyuma mu mwaka wa 2013 naje kubona ikiraka ngikora igihe gito cyane nk'amezi 2 kuko nahise nkora impanuka. Hari ku itariki ya 24/7/2013 nazindutse njya mu kazi n'ubwo numvaga ntameze neza. Ngezeyo nsanga abakozi bose bari kujya mu muganda maze njyana nabo. Umuganda urangiye nashatse gusubira mu kazi ni ko gufata moto, tugeze mu nzira dukora impanuka kuko nari mpetse mudasobwa (Laptop) ndayigwira mvunika umugongo.

Nahise njya muri koma, ngarura ubwenge nyuma y’amasaha macye nisanga ndi kwa muganga navunitse umugongo ndetse hari n’ibice by’umubiri bitari gukora neza (igice cyo hasi cyose). Ubwo buzima nari nisanzemo kubwihanganira numvaga ntabibasha, numvaga nta byiringiro mfite, umubabaro ari mwinshi, nkabaza Imana impamvu yabyemeye. Gusa hari ibyo yemera ko bitugeraho atari uko itwanze.

N'ubwo byari bimeze gutyo numvaga nyuma y’amezi macye nzakira ngataha ariko siko byagenze. Nakomeje kuba kwa muganga igihe kinini nkabona nta mpinduka kuko ntacyo nabashaga kwikorera: Sinabashaga kwicara no kwihindukiza ubwanjye. Bwari ubuzima bugoye kuri njye n'abo twari kumwe. Nakiriye amakuru aturuka ku bantu benshi ko abagize ikibazo nk’icyanjye badakira, umubabaro ukaba mwinshi, ngasenga nsaba Imana kunkura ku isi  kuko numvaga kuzabaho ubuzima bwanjye bwose gutyo ntabishobora.

Nagerageje no kwivuza mu bitaro byose bishoboka hano mu Rwanda (CHUK, KING FAISAL, KANOMBE etc..) nkagenda mbwirwa n’abaganga amagambo akomeye. Ndibuka ko hashize amezi 6 nagiye kubonana n'umuganga (Docteur) kuri CHUK maze kumusobanurira byose ambwira ko nta kindi bankorera ahubwo ko nkwiriye kwakira kubaho muri ubwo buzima. Njye n'abo twari kumwe byatunaniye kwakira icyo gisubizo twuzura amarira gusa.

Nahise nsenga isengesho mbwira Imana nti: "Sinshoboye kwakira ubu buzima, sinzi n’uko nkwiye kubwitwaramo. None rero unyigishe uko ngomba kwitwara muri ubu buzima kuko ntazi icyo ngomba gukora.“ Koko Imana yumvise gusenga kwanjye kuko nubwo ntarakira hari byinshi yakoze kU buzima bwanjye kandi byari bikomeye. Yankijije ibikomere byo ku mutima nabanaga nabyo ndetse inampa umunezero ntari guhabwa n’uwo ari we wese. Uretse nibyo ngikora impanuka sinabashaga no kwihindukiza ariko ubu mbasha kwicara. Mpora nshima Imana kandi ku bw’umubyeyi (Tante) yampaye wandwaje kuva ku munsi wa mbere kugera uyu munsi.

Nyuma yïmyaka 5 nkoze impanuka ngize umugisha mbona inshuti zimbera abavandimwe, muri zo hari ababashije kuvugana n'abaganga mu Buhinde (India) baboherereza amafoto yo kwa muganga yerekana uko ikibazo mfite kimeze maze abaganga basanga hari icyo bankorera nkabasha kugenda nk’uko byari mbere. Basanze rero byatwara amafaranga ahwanye n'ibihumbi 10 by’amadorali (10.000 $) kugira ngo mbashe kuvuzwa (harimo itike y’urugendo, kwivuza no kubaho muri iyo minsi). Nshuti wowe umaze gusoma ubu buhamya bwanjye ugize icyo wamfasha, yaba ari ukunsengera cyangwa ukamfasha mu buryo bufatika n'uburyo bw’amafaranga, waba ugize neza, Imana yazakwitura iyo neza waba ungiriye.

Muri urwo rugendo rugoye rw’ubuzima hari ijambo ry’Imana rihora rinyongerera imbaraga, ni ijambo dusanga mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto 10:13 hagira hati: "Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n'ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.“

Nubwo nahoraga nibaza impamvu y’ibyambayeho naje kumenya ko Imana imfiteho umugambi mwiza. Ku bwa byinshi yakoze mu buzima bwanjye ndetse n’aho igejeje ikora ndayishimiye kandi ndacyayifitiye icyizere kuko nzi ko ishobora byose. Imana ibahe umugisha."

Mukantagara nyina wabo wa Hosiane avuga ko uyu mwana w'umukobwa yamubereye umurwayi udasanzwe akurikije ububabare yari afite. Ati: "Yampaye isomo kubera kwihangana kwe". Hosiane avuga ko mu burwayi amaranye imyaka 5 yize byinshi; ngo yabonye gukora kw'Imana, ati:"Nize byinshi, nabonye gukora kw'Imana, Imana irakora mu bihe byose"

Ubaye wumva hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore uko wabikora 

Uramutse hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore aho wanyura

-Mobile Money:0789479046 (Uwitonze Hosiane)

-Acount number:01390201238-84 (Cogebank)

-Account Name: Uwitonze Hosiane

Hosiane

Abo mu muryango wa Hosiane bafite icyizere cyinshi ko azakira akegenda nk'uko byahoze

Hosiane

Hosiane ni umukobwa uhorana akanyamuneza

Hosiane

Uwitonze Hosiane

Hosiane akeneye ubufasha bwawe kugira ngo avurwe akire abashe kugenda nka mbere

Ubaye wumva hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore uko wabikora;

Uramutse hari icyo Imana igushoboje kuba wafasha Hosiane dore aho wanyura

-Mobile Money:0789479046 (Uwitonze Hosiane)

-Acount number:01390201238-84 (Cogebank)

-Account Name: Uwitonze Hosiane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmanuel bihoyiki5 years ago
    nukuri IMANA imufashe.kdi kwizera kwe kugaragazako haricyo izakora.ihangane mwari w,urwanda.
  • NIYONSABA Ester5 years ago
    Nyagasani Yezu azagukiza n'impumyi yabuvukanye yasubiye kubona, Abaremaye benshi yarabahagurukije, ndetse yazuye na Razaro, Hosiana uri igisingizo cy'Imana. Izagukiza kugirango benshi bemere.
  • ukuri5 years ago
    Uwiteka Imana ishobora byose kiza Hosiane ndamusengeye uburwayi bwe bugere ku iherezo ajye kukuvugira no kugukorera. Ntacyo nshoboye kumuha ariko ndamusengeye wumve gusenga kwanjye uce inzira niba uzakoresha abo baganga amafaranga aboneke azaveyo yarakize. Urakoze ko ubyumvise ngusabye nizeye mubyeyi mwiza ukaba se w'imfubyi. Amen
  • Veve5 years ago
    Imana igukize mukobwa mwiza, gusa inkuru zawe nazikurikiranye kuva Dimanche kuri TV imwe, nukuri ubu ntacyo mfite nagufasha ariko ndabizi kdi ndagusengera, igitekerezo mfite niki, ese FARG yo ntacyo yamufasha? Mwagerageje nayo ko itabura na tickets koko? Ikindi minisante yo ntacyo yamufasha? Mugerageze rwose hose muhagere cyanee kuri FARG kdi birimunshingano zayo pe, ubundi natwe tugerageze. MURAKOZE
  • gaga5 years ago
    hosiane tukurinyuma njyewe kumbaraga zanjye nabandi bagifite umutima tuzafatanya kand twizeye IMANA kuko nayo ndabizi kugukiza ibifitemo umugambi nsabe wowe wabashije gusoma iyinkuru ukowishoboye kose watera inkunga ineza iratinda ntihera kimwe nuko yanatebuka
  • Mutangana5 years ago
    Gutanga bizana umugisha, turakoherereza
  • Bahigi5 years ago
    Muvandimwe Hosiane Imana dusenga izabikora kd tuzafatanya ukobishoboka.





Inyarwanda BACKGROUND