RFL
Kigali

Hon Patrick Mazimpaka yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/01/2018 10:02
0


Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2018 ni bwo hatangajwe inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Hon Patrick Mazimpaka witabye Imana azize uburwayi aho yari mu bitaro byo mu Buhinde.



Amakuru y'urupfu rwa Hon Patrick Mazimpaka yemejwe na Protais Musoni, umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera Patrick Mazimpaka. Protais Musoni yabwiye Umuseke ko Hon Mazimpaka yitabye Imana uyu munsi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. 

Kuva mu mwaka wa 1993, kugeza mu 1998, Hon Patrick Mazimpaka yari Visi Perezida wa mbere w'Umuryango FPR-Inkotanyi. Kuva mu 1997 kugeza mu mwaka wa 2000, Hon Patrick Mazimpaka yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika. 

Kuva mu mwaka wa 2000, Nyakwigendera Hon Patrick Mazimpaka, yagizwe Intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari. Kuva 2003 yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Afrika. Hon Patrick Mazimpaka yaje guhagarika Politiki kugira ngo aruhuke nk’uko yabitangaje muri Werurwe 2014.

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND