RFL
Kigali

Hatangijwe ishuri ry’umuziki rizakemura ikibazo cy’abahanzi batazi gucuranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2015 16:18
4


David’s Temple music school ni ishuri ry’umuziki ryatangijwe muri Kigali rikaba rifite intego zo kwigisha abantu gucuranga Piano, Gitari ndetse no kuvuza ingoma kandi mu gihe kitarenze amezi atandatu ngo bakaba babimenye bakabona guhabwa Certicat binyuze muri Graduation.



Peter Ntigurirwa umuyobozi w’iri shuri yatangaje ko David’s Temple music school ifite umwihariko utasanga mu yandi mashuri kuko bo bazajya batanga amasomo y’igihe gito kingana n’amezi atandatu gusa.

Agashya bazanye ni uko mu gihe amafaranga y’ishuri ari ibihumbi 20 by’amanyarwanda buri kwezi, abagore n’abakobwa ngo bazajya babagabanyiriza 10% mu rwego rwo kubakundisha kwiga umuziki. Iyo akaba ariyo Poromosiyo iri shuri ritangiranye.

Abarimu ba David's Temple

Aba ni bamwe mu barimu bazigisha muri iri shuri

Mu ntego z’iri shuri harimo gukemura ikibazo cy’abacuranzi mu ma korali yo mu matorero atandukanye, gukemura ikibazo cy’abahanzi batazi gucuranga kuko gukora Live Music ngo byabagoraga cyane bigasaba gukodesha abacuranzi kandi nta bushobozi.

Ikindi iri shuri rya David’s Temple ryimirije imbere ngo ni ukuba ishuri ry’ikitegererezo mu Rwanda no mu karere mu kwigisha umuziki. Bateganya kandi kwagura ibikorwa by’ishuri kugeza ku rwego rw’intara zose z’igihugu.

Peter Ntigurirwa yabwiye inyarwanda.com ko iri shuri rizajya ritanga ubumenyi buvanze n’impuguro z’imyitwarire myiza kuko hari abacuranzi bamwe bacurangiraga insengero ariko ugasanga nta buhamya bwiza bafite ahubwo ugasanga birirwa ngo basambanya abana b’abakobwa, abapasiteri nabo bakaryumaho kuko nta bandi bacuranzi babona baramutse babirukanye.

Peter Ntigurirwa

Peter Ntigurirwa umuyobozi w'iri shuri

David’s Temple ku munsi wa mbere wo kwiga yatangiranye ababyeshuri 25 ariko ikaba ishobora kwakira abagera kuri 50. Abarimu bazajya bigisha muri iri shuri ni batanu bakaba bafite ubumenyi buhagije ku byuma bya muzika. Bamwe muri abo barimo bacurangira amakorali akomeye nka Hoziyana, Jehovah Jireh, Besarele n’izindi.

Musampwa Pascal umwe mu banyeshuri bari kwiga gucuranga muri David’s Temple music school, yabwiye inyarwanda.com ko yanze gucuranga ibitoragurano akaba ariyo mpamvu yaje kurahura ubwenge akazabasha kujya aririmba anicurangira. Avuga kandi ko bizafasha korali ye abarizwamo yitwa Ishimwe ya ADEPR Biryogo kuko azava muri iri shuri agahita aba umucuranzi wayo wabihuguriwe mu gihe gihagije.

 Ishuri ry'umuziki

Ku munsi wo gutangira amasomo, abanyeshuri benshi bari baje gusobanuza uko gahunda yo kwiga iteye

Iracyaturagiye Israel umwe mu barimu bari kwigisha muri iri shuri  ibijyanye no gucuranga Guitar Bass, yabwiye inyarwanda.com ko abanyeshuri basabwa mbere na mbere gukunda cyane umuziki kuko bizabafasha kumenya gucuranga bitabagoye na cyane ko abarimu babo bafite ubushobozi buhagije kandi bafite umurava mu kubigisha.

Ishuri David’s Temple Music School riherereye mu mujyi wa Kigali, kuri ubu rikaba rikorera mu nyubako y’itorero Inkuru nziza. Kwigisha gucuranga byatangiye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2015, bikazarangira tariki ya 1 Mata 2016 ari nabwo hazatangwa Certicat ku banyeshuri bazaba basoje kwiga muri muri shuri. Ushaka ibindi bisobanuro abibona kuri 0788301895






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwase8 years ago
    Plz mwaduhaye information zuzuye.natwe tukabaza tukiga.murakoze
  • uwase8 years ago
    Bsr!mwaduhaye information zuzuye.mrc
  • Israel iracyaturagiye8 years ago
    ukeneye ibindi bisobanuro bijyanye n’ishuri wabariza kuri 0722150367 0788361926 murakoze
  • 8 years ago
    Bakorera he? Numero de contact zabo ni izihe?





Inyarwanda BACKGROUND