Mu gihe hakomejwe gahunda yo gushishikariza abashoramari gushora amafaranga yabo mu nganda zikora ibintu bitandukanye bikorerwa mu gihugu imbere, PSF ifatanije na Made in Rwanda bateguye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda gusa.
Ukigera ahasanzwe habera imurikagurisha I Gikondo, uhasanga abantu batandukanye bakora ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda baje kubimurika no kubigurisha. Ku munsi wa mbere, nta bantu benshi cyane bari bitabiriye iri murikagurisha ariko mu masaha y’umugoroba abantu batangiye kwiyongera.
Eric Kabera ushinzwe itumanaho muri PSF
Eric Kabera ushinzwe itumanaho n’iyamamazabikorwa muri PSF yatangaje ko ibibanza biri gutangirwa Ubuntu ku buryo buri muntu ufite ikintu akorera mu Rwanda yashoboye kwitabira. Iri murikagurisha yavuze ko rigamije gutinyura abanyarwanda bakumva ko ibintu byiza batagomba kujya kubishakira Dubai na Amerika kandi abanyenganda bo mu Rwanda nabo bari gushyiraho akabo umunsi ku wundi ngo bakore ibyiza abanyarwanda bakeneye.
Divayi n'ibisuguti bikorerwa mu Rwanda
Iyo witegereje ibicuruzwa biri muri iri murikagurisha, usanga ubuhanga n’ubumenyi bushyirwa mu bikorerwa mu Rwanda bwiyongera umunsi ku wundi n’ubwo benshi mu bamurika ibicuruzwa byabo batangaza ko baba bagifite imbogamizi z’amikoro macye cyangwa se bimwe mu byo bakenera ngo bakore ikintiu runaka bitaboneka mu Rwanda.
Iyi nzu ni miliyoni 8
Ibihumyo bihingwa kijyambere mu Rwanda
Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa 3 tariki 29/11/2017 rikaba rizarangira tariki 05/12/2017.
Amafoto: Ihorindeba Lewis @Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO