RFL
Kigali

Hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko rukunda igihugu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/05/2015 22:21
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi 2015 nibwo hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko rukunda igihugu ,‘Patriotic youth of Rwanda’, umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya Kigali ry’icyungamutungo(KIM) witabirwa n’abanyamuryango b’iri huriro ndetse n’inzego zinyuranye za Leta.



Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo uyu muhango watangiye, utangirana na Morale ya bamwe mu rubyiruko bagize Patriotic Youth of Rwanda.  Madia Beatrice uhagarariye abanyeshuri bo mu ishuri rya KIM (dean of students)yatanze ikaze ku bari bateraniye aho ndetse  avuga ko ari iby’agaciro kanini kubona igikorwa nkiki gihuza urubyiruko rw’igihugu gitangirizwa mu ishuri ryabo. Yavuze ko icyo aricyo cyose urubyiruko rwiyemeje rukigeraho, abasaba kuba abarinzi b’ibyiza byagezweho n’igihugu ndetse bagakomerezaho .

Uyu muhango wabereye ku kicaro cya Kaminuza ya Kigali yigisha kubarura imari no gucunga imishinga(KIM)

Abari bitabiriye uru muhango

Kagame Geofrey yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagateza imbere igihugu cyababyaye

Kagame Geoffrey, umuyobozi wa PYR

Kagame Geoffrey ,umuyobozi wa PYR yafashe ijambo maze avuga amavu n’amavuko y’iri huriro ,imigabo n’imigambi bafite mu guhuza urubyiruko rwose rw’u Rwanda rufite umutima urukunda. Yagize ati” Igitekerezo cyo gutangiza iri huriro cyaturutse mu mahugurwa twitabiriye umwaka ushize wa 2014 y’abayobozi b’abanyeshuri b’amakaminuza, amahugurwa yabereye I Nkumba. Nyuma yaho twaricaye dutekereza Forum yahuza urubyiruko rutandukanye rufite umutima wo gukunda igihugu, nibwo twihuje dushinga Patriotic Youth of Rwanda.”

Kagame Geoffrey yakomeje avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe, inzego zose za Leta bagejejeho iki gitekerezo zacyakiriye neza babasaba kudasubira inyuma. Kagame Geoffrey yavuze ko Minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana ari umwe mu babafashishije ndetse abatera ingabo mu bitugu mu rwego rwo gutangiza Patriotic Youth of Rwanda.  Ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye n’abanyamuryango basaga ibihumbi bibiri(2000), n’abandi bakaba bafite umutima ukunda igihugu bakaba bakinguriwe amarembo.

Abagize Patriotic Youth of Rwanda biyemeje kubaka igihugu babinyujije mu kugikunda

Ikirango cy'ihuriro ry'urubyiruko rukunda igihugu

Bamwe mu bagize Komite nyobozi

Bamwe mu bagize komite nyobozi ku rwego rw'igihugu

Kagame Geoffrey yakomeje avuga ko bifuza guhuriza hamwe urubyiruko rwose rufite umutima ukunda igihugu ndetse no gusigasira ibyagezweho, rwaba urufite akazi, abatarabasha kukabona, abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo. Yongeyeho ko umuntu akunda igihugu ku giti cye ko ndetse ntawabihatirwa . Uretse komite batoye y’ibanze, Kagame Geoffrey yemeje ko iri huriro rizahagararirwa kugeza ku rwego rw’akagari babifashishijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB.

Senior Superintedent Teddy Ruyenzi yasabye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge

Senior  Superintendent  Teddy Ruyenzi aganirira urubyiruko rugize PYR

Senior  Superintendent  Teddy Ruyenzi waje ahagarariye komiseri mukuru wa Polisi yafashe umwanya abanza gushimira igitekerezo uru rubyiruko rwagize rwo gutangiza iri huriro. Yabibukije ko u Rwanda aricyo gihugu  c yabo cy’isezerano bityo bakwiriye kugisigasira bagira uruhare mu kurushaho kucyubaka nk’urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu. Yagize n’ibyo asaba uru rubyiruko gufatanya na Polisi y’igihugu kurwanya muri bagenzi babo niba bashaka ko bafatanya kubaka igihugu. Muri ibyo harimo kurwanya ibiyobyabwenge byose aho biva bikagera, kwirinda icuruzwa ry’abantu kuko ariryo rivamo gusambanywa kw’abagore n’abakobwa baba bauurujwe  ndetse n’icuruzwa rya bimwe mu bice  by’imibiri y’abakiri bato baba bajyanywe gucuruzwa bizezwa ubuzima bwiza. Kujya inama no kuzigirana hagati yabo ndetse no kugira amakenga igihe hari ukwizeza ibitangaza n’ubuzima bwiza igihe ashaka kukujyana hanze y’igihugu  nibyo yasabye urubyiruko rugize PYR ndetse abizeza ko Polisi y’igihugu izakomeza kubaba hafi mu bikorwa binyuranye bazajya bakora.

Norbert Shyerezo uhagarariye inama nkuru y’urubyiruko ari nawe wari umushyitsi mukuru , na we yunze muryabamubanjirije ashimira igitekerezo cyiza cyagizwe n’uru rubyiruko . Yasabye urubyiruko gukomeza kugira uyu mutima wo gukunda igihugu kuko niyo wajya hanze y’igihugu cyawe cy’amavuko, ukagenda ukahubaka ibikorwa remezo nk’inzu, ko utakwigera ibishyiraho amapine kuburyo abanyagihugu baho umunsi bagusabye gusubira iwanyu wabyimukana. Yabasabye kuba ba ndabizi, ndabikora ndetse na ndabiharanira . Uyu muyobozi yemeje ko iri tsinda rije rikenewe abasaba kutazigera basubira inyuma  kandi abasaba guharanira iterambere koko ry’urubyiruko abizeza ubufatanye bw’inama nkuru y’urubyiruko ayoboye.

ifoto y'urwibutso

Uyu muhango wasojwe hafatwa amafoto y'urwibutso. Ubanza uhereye i bumoso ni Norbert Shyerezo,Kagame Geoffrey, Senior Superintendent Teddy Mbabazi na Niwemutoni Delyse umuyobozi wungirije wa PYR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ni igitekerezo cyiza, mukomereze aho, natwe tuzaza
  • Bob8 years ago
    Muri abantu b'abagabo rwose.Twese urubyiruko turimo kuko ntawe udakunda igihugu cyamubyaye ahubwo dutangire ibikorwa turwubake





Inyarwanda BACKGROUND