RFL
Kigali

Hasojwe amahugurwa y’abaganga b’imvune n’indwara z’abakinnyi bagira ibyo basaba inzego zibakuriye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/03/2018 14:47
0


Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 kuri sitade Amahoro i Remera nibwo hasozwaga amahugurwa y’abaganga basanzwe bavura imvune n’izindi ndwqara abakinnyi bahura nazo mu mikino itandukanye. Mu byo basaba bigomba kubafasha harimo no kiuba bakeneye ikigo cy’ubuvuzi bw’indwara n’imvune z’abakinnyi.



Ni amahugurwa yatangiye kuwa 2 Werurwe 2018 asozwa kuwa 6 Werurwe 2018, abaganga b’amakipe n’ibigo bitandukanye barebeye hamwe ingingo zitandukanye zabafasha mu kunoza akazi kabo ariko banagira umwanya wo gukusanya ibyo babona bisa n’imbogamizi muri uyu mwuga baba basabwamo kubungabunga ubuzima bw’umukinnyi uwo ariwe wese mu mukino akina.

Kuwa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 ubwo aba baganga bari ku munsi wo gushyira mu bikorwa (Pratique) ibyo bahuguwemo, bagiye bagaragaza ibibazo bibakomereye cyane byiganjemo ibikoresho.

Dore urutonde rw’ibyo abaganga basabye:

1.Uburyo bworohereza ishyirahamwe ry’abaganga kumenya uko ubuvuzi mu makipe yo mu Rwanda buhagaze (Data Base).

2.Guhozaho amahugurwa y’abaganga bagezweho yaba muri siporo y’umwuga na siporo rusange.

3.Gushyiraho amategeko ngenga y’ubuvuzi bwa siporo.

4.Abaganga ba siporo bakeneye ko hakjyaho ikigo cy’igihugu kireba cyane ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobya bwenge muri siporo.

5.Abaganga basabye ko MINISPOC na Komite Olempike bashyiraho amategeko akangurira amakipe kwihutira gushakira abakinnyi ubwishingizi ku buzima.

6.Abaganga kandi barasaba ko abayobozi b’amakipe batangira kubaha agaciro bityo bakajya bahembwa mu buryo bugendanye nuko abatoza bafatwa.

7.Abaganga barasaba ko hajyaho ikigo cy’ubuvuzi bwa siporo kugira ngo bajye babona uko bafasha abakinnyi yaba mu buvuzi no kubategura mu mikino inyuranye.

8.Basabye ko abaganga b’ikipe y’igihugu bajya bahabwa ibikoresho bigezweho kandi bihagije kandi ayo makipe akubahiriza amategeko agenda ubuvuzi bigakurikiranwa n’amashyirahamwe y’imikino cyo kimwe na Komite Olempike.

Dr.Bosco Mpatswenumugabo perezida wa komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike akaba na perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga ba siporo mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko ubuzima bw’abakinnyi bugomba kwitabwaho kuko ngo aba yafashe icyemezo cyo kujya mu kibuga ariko yanahuriramo n’ibibazo byashyira ubuzima bwe mu kaga.

Dr. Mpatswenumugabo akomeza avuga ko ubuvuzi bugomba kuzamukana na gahunda na gahunda iriho yo guteza imbere siporo hashingiye ku bana.

“Ikindi nkunda kugarukaho, murabona ko turi guteza imbere siporo y’abana, siporo ihereye mu bana. Burya umwana iyo atangiy siporo ariko ntuteganye uburyo uzabunga bunga ubuzima bwe, nabwo ntabwo uba uzabonamo umusaruro mwiza. Iyo umwitayeho aguha umusaruro mwiza ariko iyo umwitayeho aguha umusaruro mu gihe gito, niyo mpamvu twafashe gahunda yo guhugura abaganga kugira ngo bajye muri uwo murongo”.

Dr.Jean Bosco Moatswenumugabo

Dr.Jean Bosco Moatswenumugabo

Mu isozwa ry’aya mahugurwa, abaganga bayitabiriye bahawe icyangombwa gihamya ko bayakoze kandi bakumva neza amasomo yahatangiwe (Certificate).

Dr.Mpatswenumugabo Jean Bosco(Hagati) nawe yahawe "Certificate"

Dr.Mpatswenumugabo Jean Bosco(Hagati) nawe yahawe "Certificate"

Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports ahabwa icyangombwa cy'uko yitabiriye amahhugurwa

Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports ahabwa icyangombwa cy'uko yitabiriye amahugurwa 

Dr.Hakizimana Moussa ahabwa "Certifacate" na Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Dr.Hakizimana Moussa ahabwa "Certifacate" na Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Karangwa Enock (Ibumoso)  umuganga wa Police FC nawe yasoje amahugurwa anahabwa "Certifacate"

Karangwa Enock (Ibumoso) umuganga wa Police FC nawe yasoje amahugurwa anahabwa "Certifacate"

Pfrof.Cyrile Dah watanze aya mahugurwa nawe yatanze "Certificate"

Prof.Cyrile Dah watanze aya mahugurwa nawe yatanze "Certificate"

Isozwa ry'amahugurwa

Isozwa ry'amahugurwa 

Prof.Cyrile Dah yahawe impano nk'umwalimu watanze amasomo meza

Prof.Cyrile Dah (Ubanza iburyo) yahawe impano nk'umwalimu watanze amasomo meza

Rutamu Patrick (Iburyo)  umuganga w'ikipe y'igihugu

Rutamu Patrick (Iburyo) umuganga w'ikipe y'igihugu Amavubi

Rugumaho Arsene (iburyo) umuganga wa AS Kigali ahabwa "Certificate"

Rugumaho Arsene (iburyo) umuganga wa AS Kigali ahabwa "Certificate"

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND