INTSINZI MU BIGANZA BYAWE ni igitabo kivuga ku mahame ya ngombwa kugira ngo umuntu we ubwe cyangwa itsinda ry’abantu rigere ku ntsinzi mu byo baba bakora bitandukanye.
Ni igitabo kiri mu rurimi rw’ikinyarwanda. Kiri mu cyiciro cy’ibitabo mu rurimi rw’icyongereza bita Self Help Book. Ni ibitabo biba bigamije gushishikariza ababisoma kurushaho guharanira kugira ibitekerezo byiza,imico n’imigirere ntangarugero ndetse no guharanira kuba bandebereho mu bikorwa byiza biteza imbere ikiremwamuntu n’isi muri rusange.
Ni igitabo kigamije kugukangurira kudacika intege , kurushaho kunoza imikorere yawe ndetse ukarushaho kwigirira icyizere no kubana neza n’abandi kuko ntawashobora kugera kure hashoboka ari nyamwigendaho.
Avuga ku mpamvu yacyanditse Rugaba Yvan Norris yatangarije inyarwanda.com ko yari agamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda atanga inama zafasha abantu kwiteza imbere bahereye mu bushobozi bwabo.
Ati “ Uzabasha kugisoma azasangamo inama zizamufasha kurushaho kugira imico ya ngombwa kugira ngo agere ku ntsinzi .Ibitekerezo birimo bizakangura intekerezo z’umusomyi , yukunguke ibitekerezo bishya byamutezaimbere.”
Yongeyeho ati “ Amahame arimo ni amahame yizewe kandi yagiye akoreshwa na benshi mu kugera ku ntsinzi mu byo bakora bitandukanye.”
Rugaba Yvan Norris wanditse INTSINZI MU BIGANZA BYAWE
Rugaba Yvan yongeyeho ko INTSINZI MU BIGANZA BYAWE kizaba cyanditse mu buryo bw’uruhererekane mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza amahame yose mu buryo bwimbitse.
Iki gitabo kigura 1500 FRW. Cyanditse ku mpapuro 42. Uyu mwanditsi avuga ko yahisemo kugitunganya mu buryo bworoheje mu rwego rwo kugira ngo gihenduke maze buri munyarwanda abashe kuba yatunga kopi ye bwite, bityo umuco wo gusoma urusheho gutera imbere mu Banyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.
Umwanditsi w’iki gitabo yitwa RUGABA Yvan Norris. Yavutse muri 1989, avukira mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, mu Mujyiwa Butare. Ni ingaragu akaba afite impamyabumenyi ya Kaminuza muri Civil Engineering mu ishami ry’ikoranabuhanga n’ubwubatsi.
INTSINZI MU BIGANZA BYAWE kiboneka mu nyubako ya Kigali City Tower, mu igorofa ya 15. Wanabahamagara kuri 0788649546 cyangwa kuri 0788483502.
TANGA IGITECYEREZO