RFL
Kigali

PesaChoice, ikigo kizajya gifasha abari mu mahanga kwishyurira serivisi zitandukanye abavandimwe bari mu Rwanda KU BUNTU

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/05/2016 9:47
3


Ikigo PesaChoice LLC kibazaniye uburyo bwo gufasha abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abakoresha Visa cards na Master cards kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya television, inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda KU BUNTU.



PesaChoice ni company yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Iyi kompanyi yatangiye mu mpera z’umwaka ushize (2015). Kuri ubu ikorera mu Rwanda, Uganda hamwe no muri Nigeria.

Twaganiriye n’umuyobozi wa PesaChoice (CEO), Davis Nteziryayo, kugira ngo atubwire kuri iyi kompanyi, ibyo ikora, n’ udushya izaniye abanyarwanda.

Inyarwanda: Mu gutangira wabanza ukibwira abasomyi ukanatubwira impamvu yatumye utangira iyi company ya PesaChoice LLC:

Davis:Urakoze. Nitwa Davis Kayonga Nteziryayo, nkaba maze imyaka irenga kuri 15 mba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, nkaba ntuye mu mujyi wa Los Angeles.

Kuva nagera inaha muri Amerika, nakunze gukora serivisi zifasha abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange baba mu mahanga. Natangiye company yitwa Kivutel Technologies itanga services zo guhamagara hagati y’Amerika na Afurika.

Uko nakoranaga na diaspora, byatumye mbona bimwe mu bibazo bahura nabyo, birimo kwishyura amafaranga menshi iyo umuntu yohereza amafaranga inshuti n’abavandimwe baba muri Afrika, no kutagira uburyo bworohereza diaspora gufasha imiryango yabo mu buzima bwa buri munsi.

Naje kwisunga bagenzi banjye, Odilon Senyana na Pacifique Mahoro, dutangira PesaChoice, twihaye inshingano zo gutanga servisi zifasha abanyafurika kwishyurira abavandimwe n'unshuti basize mu bihugu byabo.

Abayishinze

Davis Kayonga Nteziryayo, Odilon Senyana na Pacifique Mahoro, batangije PesaChoice

Inyarwanda: Ese Pesachoice umuntu yayikura he?

Davis: PesaChoice ifite porogaramu zikoreshwa kuri telefone zigendanwa. Telefone zose zishobora kuyikoresha. Wayikura kuri website yacu,www.pesachoice.com . Iyo umaze gushyiramo application ya PesaChoice, mu gihe kitarenze umunota uba watangiye kuyikoresha. Iyo wishyuye serivisi, nyirayo ahita abimenyeshwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi(SMS).

Inyarwanda: Ese n’iki watubwira PesaChoice irusha andi makompanyi atanga izo serivisi?

Davis: Icyambere, serivisi za PesaChoice ni ubuntu, kuko dushaka ko abantu bamenya kandi bakazikoresha. Ikindi ubu tumaze kugera mu bihugu bitatu. Ikindi abakiriya bacu bakunze kutubwira ni uko application yacu ari nziza kandi yoroshye gukoresha aho waba uri hose.

Inyarwanda: Ese kuva mwatangira PesaChoice, ubu mukorera mu bihe bihugu?

Davis: Twatangiye PesaChoice umwaka ushize, dutangira dufasha abagande baba hanze, cyane cyane muri Amerika n’i Burayi, kwishyura servisi imiryango yabo iri muri Uganda. Kuva twatangira ntiduhwema kubona abakiriya kandi bose ugasanga bishimiye serivisi dutanga. Muri uku kwezi twaguye serivisi zacu tukazigeza no ku banyarwanda baba hanze.

Inyarwanda: Haba hari izindi serivisi muteganya kwongeraho vuba ha?

Davis: Yego; Ubu muri iyi minsi dushaka kwongeraho uburyo umuntu ashobora guhamagara mu Rwanda ari hanze ukoresheje application yacu (international calls). Ubu buryo buzaba buhendutse cyane ugereranyije n'uko abantu bari hanze babikora ubungubu. Turi no gukora ku buryo twakorohereza abantu kwohereza amafaranga kuri konti za mobile money.

Inyarwanda: Ese mubona mu minsi iri imbere izi serivisi zanyu zazanakoreshwa hano mu Rwanda?

Davis: Yego; ariko mugutangira turashaka kubanza tukorohereza abari hanze y'u Rwanda. Ariko nyuma dufatanyije na ba partners(abafatanyabikorwa) dukorana hano mu Rwanda, turashaka no kuzazigeza ku banyarwanda bari mu gihugu. Kuko nkuko abantu batunze smartphones bagenda biyongera, application nk'iyi yacu, irushaho kworoshya uko abantu bishyura serivisi kuri telefone bidasabye kugira aho bajya.

Pesachoice11

Gutangira gukoresha PesaChoice, bisaba kubanza gukora download ya Application yayo. Mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ikoreshwa  n'Abakomoka muri Uganda no mu Rwanda baba hanze y'ibihugu byabo kwishyurira serivisi abavandimwe basize mu bihugu byabo

PesaChoice1

Uhita ubona konti uzajya ukoresha

Pesachoice2

Wifashishije PesaChoice ushobora kwishyurira umuriro, airtime, amazi ndetse n’ifatabuguzi rya television, inshuti n’ abavandimwe bari mu Rwanda KU BUNTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo 7 years ago
    byiza rwose mukomerezaho.
  • Rnvra nmm7 years ago
    Here we go! Big up pesachoice kuri ibi byiza mutuzaniye
  • wapi7 years ago
    kuyidawnlodinga biremera ariko gu creating account ntibyemera.





Inyarwanda BACKGROUND