RFL
Kigali

Ibisasu biturika byoherejwe mu rugo rwa Hillary na Bill Clinton no ku biro bya Barack Obama

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/10/2018 17:36
0


Kuri uyu wa gatatu nzego z’umutekano zikorera mu ibanga (Secret service) zatangaje ko hari ibintu biturika byoherejwe nk’ubutumwa (mail) mu rugo rwa Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton. Ibisa nabyo kandi byoherejwe ku biro bya Barack Obama biherereye i Washington DC.



Ibisasu bibiri biturika byoherejwe nk’ubutumwa mu rugo rwa Hillary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo we Bill Clinton we yabaye perezida. Ibisasu kandi bisa n’ibyoherejwe kwa Hillary na Bill Clinton byoherejwe nanone nk’ubutumwa mu biro bya Barack Obama nawe wari perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika. New York Times ivuga ko ibi bisasu kandi biri mu mimerere imwe n’ibyasanzwe mu rugo rw’umuherwe George Soros kuri uyu wa mbere, uyu nawe ni umwe mu bakunze gushyigikira politiki za Obama na Hillary Clinton, hakaba hari gukorwa ubushakashatsi ngo harebwe niba ibi bsasu byaba bifite inkomoko imwe.

Image result for bill clinton and hillary

Urugo rwa Hillary Clinton na Bill Clinton rwoherejwemo ibisasu biturika

Yaba Obama, Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton, bahabwa na leta uburinzi bwihariye bw’aba barinda umutekano mu ibanga (secret service), banabashije gufata ibi bisasu mbere y’uko bigera kubo byari byoherejweho. Izi nzego zatangaje ko ibi bisasu byafashwe byahise byangizwa n’inzego zibizobereyemo. Ibi bisasu byafashwe n’abashinzwe gusaka bakoresheje ibyuma bya kijyambere (screening), aho babanje kureba ikiri muri ubu butumwa bwari bwohererejwe aba bahoze ari abayobozi ba leta zunze ubumwe za Amerika, Hillary Clinton we akagira akarusho ko kuba yari aherutse gupiganira umwanya wo kuba perezida wa leta Zunze ubumwe za Amerika n'ubwo byarangiye atsinzwe na mugenzi we Donald Trump. uyu mugore kandi ahuriye mu ishyaka rimwe na Barack Obama ry'aba democrats.

Image result for Obama

Barack Obama nawe yohererejwe ibisasu biturika n'ubwo byavumbuwe bitaramugeraho

Itangazo ryatanzwe n’izi nzego z’umutekano zikorera mu ibanga rivuga ko hatangiwe iperereza rigamije kumenya inkomoko y’ibi bisasu, ababyihishe inyuma ndetse niba bifite aho bihuriye n’ibyasanzwe kwa George Soros.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND