RFL
Kigali

Harimo gukusanywa inkunga ngo Sudi Nsengiyumva wishwe n'impanuka muri Amerika ashyingurwe mu Rwanda

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:24/11/2015 11:05
7


Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barasabwa ubufasha kugirango umurambo w’umusore w’umunyarwanda Sudi Nsengiyumva waguye mu mpanuka muri muri Leta ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubashe kugezwa mu Rwanda kugirango ashyingurwe.



Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu masaha ya saa tatu z’ijoro, nibwo Sudi Nsengiyumva w’imyaka 22 y’amavuko, yagonzwe n’imodoka ubwo yavaga guhaha mu gace ka Costa Mesa ko muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akambukiranya umuhanda anyuze ahataragenewe kwambukira abanyamaguru maze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yari itwawe n’ umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko  witwa Jaffa Pinchas, igahita imugonga.

Sudi Nsengiyumva yahitanywe n'impanuka y'imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Sudi Nsengiyumva yahitanywe n'impanuka y'imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Polisi yo muri aka gace, ivuga ko Sudi Nsengiyumva wari wakomeretse cyane yahise ajyanwa mu bitaro, ari naho yaguye mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015. Sudi Nsengiyumva wabaga muri California, yari amaze igihe gito cyane arangije amasomo ye ya Kaminuza muri Amerika ndetse yari yatangiye no gukora. Yize muri California Baptist University, ahabwa impamyabumenyi ye muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na se wa nyakwigendera, yadutangarije ko kugeza ubu umurambo wa Sudi Nsengiyumva utarabasha kugezwa mu Rwanda, bakaba bagishakisha ibindi byangombwa byo kuzajya kuwuzana ngo abashe gushyingurwa mu gihugu cye.

Kugezwa mu Rwanda ariko bisaba amafaranga menshi atapfa kubonwa na buri wese, bikaba ari muri urwo rwego inshuti, abo biganye n’abavandimwe be batandukanye batangije igikorwa cyo gukusanya inkunga ikenewe ngo uyu nyakwigendera abashe gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda.

Kugeza ubu uburyo bwashyizweho ni ubwo gufasha uyu muryango hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga biciye ku rubuga rwa Internet, aho abantu batandukanye bakomeje kwitanga uko bashoboye ngo umurambo wa nyakwigendera ubashe kugezwa mu gihugu.

KANDA HANO UREBE UKO WATANGA INKUNGA YAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nounou8 years ago
    ariko ibi mbibonamo ubujiji kabisa ..............................ayo mafaranga .....................
  • 8 years ago
    @nounou Ziba, niba hari ayawe wateganyaga gushyiramo uyareke!!!
  • dany8 years ago
    imana imwakire mubayo wowe uvugango amafaranga hoya Uzi ejo uzaba urihe um umubiri ubyara udahatse tuza
  • Butera8 years ago
    Harya ibi ntabwo biri munshingano za leta?
  • 8 years ago
    ohh imana imwakire kd umuryango we mukomeze kwihangana
  • gogo8 years ago
    sha uyu mwana Imana imwakire mu bayo, uzi ukuntu uyu mwana yararangije akiri muto! Imana ifashe umuryango avuyemo.
  • 8 years ago
    Imana ishimwe ko ibikoze ukaba ugiye kugera iwanyu kdi ukaruhukira iwanyu, kuwa kabiri tuzagusezeraho noneho,imbonankubone, biteye imitima yacu agahinda, twebwe abo mwiganye, tukuzi neza, turagukumbuye, uruhukire mumahoro Dear Late Sudi





Inyarwanda BACKGROUND