RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi kuri vitamine E? dore aho wayisanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/12/2017 14:56
1


Mu buzima busanzwe abantu batandukanye ntibakunze kwita ku bijyanye na za vitamine zibaho ndetse n’icyo zimarira umubiri w’umuntu ariko mu by’ukuri ni ingenzi kubimenya kuko bifasha umuntu kumenya vitamine abura n’aho yayikura mu byo kurya cyagwa kunywa bityo ubuzima bukarushaho kuba bwiza.



Vitamine rero muri rusange zifite akamaro ko gukuza umubiri ndetse no kuwugabaniriza ibyago byo kurwara indwara zitandukanye. Uyu munsi reka turebere hamwe ku kamaro ka vitamine E n’aho wayisanga

Vitamine E ni imwe muri vitamine cumi n’eshatu (13) zibaho ikaba ibarizwa mu itsinda rya vitamine ziyenga ari uko zivanze n’amavuta, bisobanuye ko umubiri ubasha kuyibika nk’ibinure nkuko tubibwirwa n’urubuga passeport santé.

Bitewe n’uko umubiri utabasha gukora vitamine E ubwawo ni byiza cyane kuyifata mu byo kurya cyagwa kunywa kuko ari ho wabasha kuyikura honyine ariko kandi ukayifata ari nke kuko iramutse ibaye nyinshi bishobora guteza ibyago bitandukanye mu mubiri.

Dore umumaro wa vitamine E mu mubiri w’umuntu

Vitamine E ikuza umusatsi,ikanawurinda gucikagurika. Vitamin E igabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Vitamine E ifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri. Vitamine E ifasha kugabanya uburibwe ku bagore n’abakobwa baribwa mu gihe bari mu mihango

Vitamin E ni ingenzi cyane ku bagore batwite kuko ifasha abana bari mu nda gukura no gukomera. Vitamine E ifasha abantu bakuze ikabarinda kurwara indwara ifata urwungano rw’imyakura yitwa Alzheimer’s diseas. Vitamine E igabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye. Vitamine E ifasha amaraso kutavura mu gihe atembera mu mubiri, ikanarinda imijyana n’imigarura kunanirwa.

Aha wahita wibaza uti ese iyi vitamine wayisnga he?

Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga ko vitamine E ushobora kuyisanga bwa mbere mu mbuto no mu mboga zirimo: Amapera, ipapayi, voka, inyanya, epinari,inanasi, umwembe; Ushobora kuyisanga kandi no mu magi,amafi, inyama, ubunyobwa, ingano n’ibindi. Twabibutsa kandi ko Atari byiza gufata iyi vitamine ku rwego rwo hejuru kuko iyo urengereye bishobora gutera ingaruka zitari nziza umubiri wawe nkuko urubuga passeport santé rubivuga.

Src:Passeport santé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BYIRINGIRO Elie3 years ago
    Muraho neza? Murakoze kubwo inama zanyu nziza zunganira ubuzima. Mbandikiye Atari igitekerezo ntanga ahubwo Ni ikibazo narimfite! Nabazaga , ruriya rutonde ry'ibyo kurya mwatanze haruguru habonekamo vitamin E , umuntu abifata byose cg kimwe muribyo kiba gihagije? Ese umuntu Usha kumera ubwanwa (Beard) niyihe vitamin yakoresha bukaza? Murakoze God bless you 🙏❣️





Inyarwanda BACKGROUND