RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi kuri Vitamine C? Dore akamaro kayo n’aho wayisanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/01/2018 14:09
0


Vitamin C ni imwe muri vitamine za mbere umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ubashe gukura neza ndetse wirinde indwara zitandukanye ikaba ifite n’indi mimaro myinshi umuntu atagomba kubura kugira ngo abeho atekanye.



Aha wahita wibaza uti; Ese ni iyihe mimaro vitamin C igira mu mubiri?

Bitewe n’ubushobozi bwo kurema uturemangingo mfatizo twubatse umubiri vitamin C ifite, ifasha mu gukiza igikomere kitarakira kikaba cyabasha guhita gikira byihuse umubiri ugahita usubirana vuba. Vitamin C ifite ubushobozi bwo kugabanya imyanda mu myanya y’ubuhumekero akaba ari nayo mpamvu abashakashatsi basanze yabasha kurinda umubiri w’umuntu kurwara indwara ya Asthma, ibicurane ndetse n’inkorora.

Ikigo gisanzwe gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’imirire giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasanze vitamin C ishobora kurinda indwara yo mu mutwe yitwa stroke ku kigero cya 42%. Ubu bushakashatsi kandi bwasanze umuntu ufata vitamin C ku kigero cyo hejuru aba afite amahirwe yo kutazarwara kanseri zirimo iy’ibihaha, umuhogo ndetse n’igifu. Abahanga mu by’ubuzima kandi bagaragaza ko vitamin C ifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije, diabete, amaso ndetse ngo inafasha abantu kugira uruhu rwiza.

Ese vitamin C wayisanga he?

Amakuru dukesha urubuga healthycell.com avuga ko vitamin C ushobora kuyisanga mu mbuto zirimo indimu, imyembe, imineke, pomme ndetse n’amacunga. Ushobora kuyisanga kandi mu mboga zitandukanye ariko bikaba byiza iyo izi mboga zitahiye neza cyangwa bikaba akarusho iyo ziriwe ari salade kuko ari bwo intungamubiri zazo ziba zigifite ubuzima.

Src: healthycell.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND