RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara yo kugira amabara ku ruhu?(vitiligo)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/10/2017 8:01
0


Ubusanzwe vitiligo ni indwara ifata uruhu ikarutera guhindura ibara ryarwo aho usanga ku birenge, ku ntoki, mu ijosi cyangwa mu maso h’umuntu haba hasa n’ahahiye, abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ahanini iki kibazo kiba cyatewe n’uko uturemangingo dushinzwe gutanga ibara ku ruhu twitwa melanocytes tuba twangiritse bigatuma dukora nabi t



Dore ibitera iyi ndwara

Urubuga passeport santé rufite byinshi kuri iyi ndwara ntirugaragaza icyaba gitera iyi ndwara ariko ubushakashatsi butandukanye bugenda buhurira ku kuba utu turemangingo aritwo tuba twifitemo ikibazo noneho tugakongeza umubiri wose

Ikindi gisa n’igitera iyi ndwara ngo ni ukuba mu muryango harimo umuntu wigeze kuyirwara, ibi ngo biha buri wese wo muri uwo muryango ibyago byo kuba ashobora kwandura iyi ndwara igihe icyo ari cyo cyose nkuko urubuga passeport santé rubitangaza

Ni ibihe bimenyetso by’iyi ndwara?

Ibimenyetso biranga umuntu urwaye iyi ndwara ni nka byabindi twavuze haruguru birimo kugira amabara ahantu hatandukanye ku ruhu ndetse n’ahari umusatsi, ubwoya ndetse n’ingohi bikaba  umweru, gusa igitangaje nuko uretse kuba umuntu agira ipfunwe kubera amabara aba afite ku ruhu ariko ngo umuntu urwaye iyi ndwara nta hantu na hamwe ababara

Ni ubuhe buryo bwo kwirinda iyi ndwara itera ipfunwe uyifite?

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko kugeza ubu nta muti uragaragara ushobora kuvura iyi ndwara burundu keretse byibura kuvura amabara amwe n’amwe ariko ngo vitiligo ntirabonerwa umuti nyawo

Src: Passeport santé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND