RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara yo kubura umwuka mu gihe usinziriye?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/02/2018 14:41
0


Ubusanzwe hari abantu bakunze kubura umwuka mu gihe basinziriye ari byo bita sleep apnea, ibi ariko bikunze kuba ku bana nubwo n’abantu bakuru babigira, aha rero iyo iki kibazo kibayeho usanga ugifite arara ashikagurika ndetse agakanguka inshuro nyinshi mu ijoro bitewe nuko aba yabuze umwuka wo guhumeka



Ese ubundi iki kibazo giterwa n’iki?                    

Kubura umwuka mu gihe umuntu asinziriye cyangwa se sleep apnea mu ndimi z’amahanga ni indwara iterwa n’impamvu ebyiri, iya mbere ari nayo ikunze gufata abantu benshi iba yatewe no kwifunga kw’imiyoboro y’umwuka iyo umuntu asinziriye ndetse n’indi iterwa n’uko ubwonko buba bwasinziriye bukibagirwa gutegeka imikaya ishinzwe guhumeka noneho bigatuma habaho icyo kibazo nkuko urubuga mayoclinic dukesha iyi nkuru rubivuga.

Ese umuntu uwo ari we wese ashobora kugira ikibazo cyo kubura umwuka mu gihe asinziriye?

Abahanga bavuga ko umuntu wese ari umukandida wo kuba yafatwa n’indwara yo kubura umwuka mu gihe asinziriye ariko akenshi biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo: Kugona cyane, kuba uri umuntu akuze cyane, kuba uri umugabo kuko akenshi usanga abagabo ari bo bafatwa n’iyi ndwara ku bwinshi, gufungana mu mazuru cyangwa kuba ufite zimwe mu ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero no kuba umuntu afite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Ese ni izihe ngaruka zishobora guterwa n’ikibazo cyo kubura umwuka?

Iyo umuntu afite indwara yo kubura umwuka ndetse akaba ayimaranye igihe ativuza, ubushakashatsi buvuga ko bishobora kumuzanira izindi ndwara zikomeye kurusha sleep apnea nka: Stroke, Diabete, Indwara zifata umutima, Agahinda gakabije n’izindi. Mu gihe ufite umwana ufite iki kibazo cyangwa nawe ubwawe bikubaho gerageza kwivuza hakiri kare kugirango ukurikirane bityo ube wirinze za ndwara zizanwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye

Src: Mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND