RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara yitwa sirozis?(Cirrhosis)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/12/2017 8:01
0


Ubusanzwe, bavuga ko umuntu yarwaye Cirrhosis mu gihe urugingo rw’ingirakamaro rushinzwe gukora imirimo myinshi ituma umubiri w’umuntu ukora neza ari rwo rwitwa umwijima rwangiritse ntirube rugikoze akazi karwo uko bikwiye



Imwe mu mirimo twavuga umwijima ufitiye umubiri w’umuntu harimo kubika isukari mu mubiri, gusohora uburozi mu mubiri, gusukura amaraso n’ibindi byinshi, iyo umwijima wangiritse rero birumvikana ko umubiri nawo utabasha gukora neza bitewe n’uko umwijima ufatiye runini umubiri wacu.

Aha wakwibaza uti ese ni ibiki bituma habaho kudakora neza k’umwijima bigatera Cirrhosis?. Nta mpamvu nyamukuru izwi nk’ituma habaho ikibazo mu mwijima gishobora no kuba intandaro yo kurwara Cirrhosis ariko urubuga mayoclinic.org ruvuga ko kunywa inzoga n’itabi bishobora kuba intandaro ndetse n’abantu basanzwe barwaye hepatite c bashobora kurwara iyi ndwara.

Ese ni ibihe bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye Cirrhosis?

Kunanirwa bikabije, guhora uva imyuna idakama, uruhu rurahinduka rukaba umuhondo, kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina, kubyimba bimwe mu bice by’umubiri birimo amaguru, kubyimba inda mu buryo bukabije, kugira isesemi no kunanirwa kurya, kunanuka uko bwije n’uko bucyeye. Ukimara kubona bimwe muri ibi bimenyetso gerageza kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo hasuzumwe niba nta Cirrhosis ufite maze ukurikiranwe mu maguru mashya.

Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, ni byiza kwirinda ibintu byose bishobora kubangamira umwijima nko kurya mavuta menshi n’umunyu ndetse no kuzibukira inzoga n’itabi ubundi ukihata ibishobora gutuma ugubwa neza birimo ibyiganjemo vitamine c nka pomme, indimu , ibitunguru n’ibindi nkuko urubuga mayoclinic rubitangaza.

Src: mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND