RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara yitwa Hemorrhoid?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/03/2018 17:34
2


Hemorrhoid ni indwara imaze kumenywa na benshi kubera kuyirwara cyangwa se kuyirwaza kuko ubushakashatsi bwerekanye ko imaze gufata abantu barenga 50% by’abari munsi y’imyaka 50 ariko bitavuze ko n’abayirengeje batayirwara.



Ese Hemorrhoid ni iki?

Iyi ni indwara ifata mu kibuno hagati, imitsi yaho ikabyimba cyane ku buryo bifata n’aho bakunze kwita kuri anus (umwoyo) rimwe na rimwe bikaba byabera mu mubiri mo imbere cyangwa se bigasohoka hanze aho umuntu abasha kubona.

Iyo umuntu yafashwe n’iyi ndwara rero arababara cyane ku buryo kwicara cyangwa kwituma biba ikibazo gikomeye cyane ko aharwaye haba hanabyimbye bityo ntibyorohere umurwayi.

Ese iyi ndwara yaba iterwa n’iki?

Ubushakashatsi buvuga ko nta gitera iyi ndwara kirashyirwa ahagaragara ariko ngo hari bimwe bishobora kuba intandaro yo kuyirwara birimo: Kurwara constipation, Kwicara amasaha menshi nk’abantu batwara imodoka igihe kinini abicara mu biro cyane.

Kuba utwite: Bitewe n’uko ku mugore utwite nyababyeyi yifungura cyane bigatuma itsikamira amara bityo umuntu ntabashe kwituma neza akarwara constipation, ibyo bishobora no kuba intandaro yo kurwara hemorrhoid.

Ese ni iki umuntu yakora ngo yirinde kurwara iyi ndwara?

Uburyo bwo kwirinda iyi ndwaa ntibukomeyekuko burimo: Kwirinda kwicara umwanya munini, kwirinda ibiryo bikomeye, kujya kwituma mu gihe cyose ushatse kujyayo;

Kurya imbuto nyinshi kandi zitandukanye ku mafunguro yawe ya buri munsi bitewe n’uko zoroshya igogora. Mu gihe wagize ibyago byo kurwara iyi ndwara ni byiza gufata teabag umaze gukora mukaru, teabag ukayikandisha kuri anus buri munsi bigera aho bigakira.

Ikindi bahanga bavuga nuko uramutse ubonye byanze ari ukwihutira kujya kwa muganga ugahabwa imiti ibikiza mu gihe kitarambiranye

Src: mayoclinic.org

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe6 years ago
    Irababaza cyaneee gusa kunnywa akamara abagorozi batanga irabikiza pee
  • 6 years ago
    mwabantu mwe njye irandembeje njya kuri toilet amara agasohoka. ndamutse mbonye nyikize nashimira Imana





Inyarwanda BACKGROUND