RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara ya Kleptomania? (indwara yo kwiba)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/12/2017 13:47
0


Kleptomania ni ndwara idasanzwe umuntu yavuga ko ari indwara yo kwiba utw’abandi, aha rero umuntu aba afite ingeso yo kwiba kandi akiba ibintu rimwe na rimwe atari anakeneye cyangwa se bitamufitiye akamaro.



Aho iyi ndwara ibera mbi rero nuko ahanini igira ingaruka zikomeye ku muntu uyifite iyo itavuwe kare kuko n’iyo umuntu abaye mukuru agashaka, imibanire ye n’uwo bashakanye ntabwo iba myiza nkuko urubuga mayoclinic dukesha iyi nkuru rubivuga. 

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

Umuntu ufite iyi ndwara uzamubwirwa n’uko buri gihe aba ashishikajwe no kwiba utuntu tw’abandi kabone n’iyo twaba tutamufitiye akamaro nko kujya gusura umuntu yareba hirya akaba atwaye ikanya cyagwa ikiyiko mu mufuka. Kwishima cyane mu gihe aziko yibye twa tuntu tudafite akamaro nk’imfunguzo z’akabati, ikaramu n’ibindi kandi ntibimutwara igihe ahubwo uko atekereje kwiba akora uko ashoboye kandi akabikora kabone n’iyo yaba ari mukuru cyane.

Ese mu by'ukuri ni iki gitera iyi ndwara?

Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bagaragaza byinshi mu bishobora kuba bitera iyi ndwara ariko bahuriza ku kuba; umuntu ufite ingeso cyangwa indwara yo kwiba aba afite ibibazo bifite aho bihuriye n’ubwonko, umusemburo utera kwiyongera kw’imico mibi mu mubiri w’umuntu witwa cerotonin uba wagabanutse cyane ku buryo biba bisaba ko wongererwa ubushobozi. Kuba umuntu yaragize impanuka runaka ishobora gutuma ubwonko butokorwa ho gato.

Ese iyi ndwara ishobora gukira?

Urubuga Mayoclinic dukesha iyi nkuru ruvuga ko bigoranye cyane kuvura iyi ndwara bitewe n’uko ibiyitera bishobora kuba bitandukanye ariko ngo, umuntu uyirwaye biragoye ko yakwimenya akivuza ahubwo abo babana nibo bashobora gufata iya mbere bakavuza uwabo hakoreshejwe ibiganiro by’igihe kitari gito biba bisaba ko umuntu abanza kwimenya we ubwe ubundi agasabwa kureka iyi ngeso. Iyo ibyo binaniranye ni bwo hatangwa imiti ibasha kuringaniza ubwonko n’imitekerereze y’umurwayi.

Src: Mayoclinic






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND