RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara ya cystite?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:1/12/2017 14:31
1


Cystite ni indwara idakunze kumenywa na benshi ariko kandi uwafashwe nayo iramuzahaza, ni nayo mpamvu twagerageje gushaka icyatuma buri wese asobanukirwa nayo biruseho



Mu gushaka kumenya byinshi kuri yo, twagerageje kwegera muganga uvura yi ndwara maza adusobanurira byinshi bitandukanye kuri yo

Ese indwara ya cystite ni ndwara ki?

Cystite ni indwara yibasira inda yo hasi cyangwa mu kuziba cy’inda ikahazahaza, ahanini abahanga bagaragaje ko iterwa n’imikorere mibi y’impyiko cyangwa se uruhago narwo rukagira  ikibazo bitewe n’ubwandu buba bwaturutse hanze cyangwa se za bacterie ziva hanze y’umubiri, iyi ikaba ari indwara ikunze kwibasira abari n’abategarugori bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina yabo ariko n’abagabo bashobora kuyirwara nk'uko muganga Desire abisobanura

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Isuku nke mu bwiherero

Kudakaraba neza mu myanya y’ibanga

Kutivuza neza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Kuba umuntu asanzwe afite ibibazo by’uruhago

Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu urwaye cystite?

Muganga Desire avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga indwara ya cystite harimo:

Guhora ubabara mu kiziba cy’inda

Guhora wumva wokera bikomeye

Kumva uremerewe mu kiziba cy’inda ndetse unatonekara cyane

Gucika umugongo wo hasi

Kubabara mu gihe wihagarika

Gukora imibonano mpuzabitsina ubabara cyane

Kutajyira mu mihango igihe 

Ni izihe ngaruka zishobora guterwa n’iyi ndwara?

Kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina burundu

Kutajya mu mihango

Kutajya muri ovulation

Gukora nabi kw’impyiko mu buryo bwo kuyungurura amaraso cyangwa imiyoboro y’inkari

Dore bimwe mu byo kurya bishobora kugufasha kuvura iyi ndwara

Igitunguru cy’umweru

Amazi menshi

Imboga rwatsi kandi nyinshi

Mu gihe wafashwe n’iyi ndwara ibi byo kurya ntibigukize burundu ushobora kwegera ivuriro relax life center bakagufasha kugira ubuzima buzira umuze

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    iryo vuriro ribahe?





Inyarwanda BACKGROUND