Cystite ni indwara idakunze kumenywa na benshi ariko kandi uwafashwe nayo iramuzahaza, ni nayo mpamvu twagerageje gushaka icyatuma buri wese asobanukirwa nayo biruseho
Mu gushaka kumenya byinshi kuri yo, twagerageje kwegera muganga uvura yi ndwara maza adusobanurira byinshi bitandukanye kuri yo
Ese indwara ya cystite ni ndwara ki?
Cystite ni indwara yibasira inda yo hasi cyangwa mu kuziba cy’inda ikahazahaza, ahanini abahanga bagaragaje ko iterwa n’imikorere mibi y’impyiko cyangwa se uruhago narwo rukagira ikibazo bitewe n’ubwandu buba bwaturutse hanze cyangwa se za bacterie ziva hanze y’umubiri, iyi ikaba ari indwara ikunze kwibasira abari n’abategarugori bitewe n’imiterere y’imyanya ndangabitsina yabo ariko n’abagabo bashobora kuyirwara nk'uko muganga Desire abisobanura
Ese iyi ndwara iterwa n’iki?
Isuku nke mu bwiherero
Kudakaraba neza mu myanya y’ibanga
Kutivuza neza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Kuba umuntu asanzwe afite ibibazo by’uruhago
Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu urwaye cystite?
Muganga Desire avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga indwara ya cystite harimo:
Guhora ubabara mu kiziba cy’inda
Guhora wumva wokera bikomeye
Kumva uremerewe mu kiziba cy’inda ndetse unatonekara cyane
Gucika umugongo wo hasi
Kubabara mu gihe wihagarika
Gukora imibonano mpuzabitsina ubabara cyane
Kutajyira mu mihango igihe
Ni izihe ngaruka zishobora guterwa n’iyi ndwara?
Kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina burundu
Kutajya mu mihango
Kutajya muri ovulation
Gukora nabi kw’impyiko mu buryo bwo kuyungurura amaraso cyangwa imiyoboro y’inkari
Dore bimwe mu byo kurya bishobora kugufasha kuvura iyi ndwara
Igitunguru cy’umweru
Amazi menshi
Imboga rwatsi kandi nyinshi
Mu gihe wafashwe n’iyi ndwara ibi byo kurya ntibigukize burundu ushobora kwegera ivuriro relax life center bakagufasha kugira ubuzima buzira umuze
TANGA IGITECYEREZO