RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku ndwara ya Ankylosing spondilitis ifata uruti rw’umugongo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/10/2017 8:24
0


Umugongo ni rumwe mu ngingo zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini bitewe n’uko ari wo utuma umuntu akora ibintu byinshi bitandukanye birimo kwicara, guhaguruka, kuryama, kugenda, kunama n’ibindi byinshi,



Kubera imirimo myinshi umugongo ukoreshwa bituma unanirwa vuba bikawuviramo kugira uburibwe bukabije ari na ho haturuka uburwayi buhoraho bakunze kwita ankylosing spondilitis mu ndimi z’amahanga.

Ankylosing spondilitis ni iki?

Iyi ni indwara ifata uruti rw’umugongo n’ibindi bice byegereye urwo ruti ikaba ikunze kwibasira abantu bose ariko ikazahaza abantu bari hagati y’imyaka 30 na 60 nkuko abahanga mu by’ubuzima bo muri kaminuza yo muri amerika yitwa orthopaetics and sports medicine bavuga  aho umuntu atangira kugira ibimenyetso byayo mbere ho gato y’imyaka 35.

Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Aba bashakashatsi bagaragaza zimwe mu mpamvu zishobora gutera iyi ndwara ariko inkomoko yayo ny’irizina ntiramenyekana, muri izo mpamvu harimo: Kwicara cyangwa guhagarara umwanya muremure, Kugira ibiro byinshi bitajyanye n’uko ureshya, Kwambara inkweto ndende ku bantu b’igitsina gore, Guterura ibintu biremereye, Gukoresha mudasobwa umwanya munini, Ubumuga umuntu avukana, Kugira impanuka zitandukanye.

Dore bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara

Amakuru ducyesha urubuga spondylitis.org avuga ko bimwe mu bimenyetso bya Ankylosing spondilitis harimo: Kutabasha guhindukiza umugongo, Kutabasha gutambuka kubera ikibazo kiri mu mugongo, Kubabara umugongo ku buryo bukabije, Kutabasha kuryama kuri matelas, umuntu akumva yakwiryamira hasi gusa, Kumva utabasha kunyeganyeza umugongo n’ibindi

Ni iki wakora ngo wirinde ubu burwayi bushobora no gutuma umugara?

Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bagaragaza ibintu bitandukanye bishobora kukurinda kurwara umugongo aho bavuga ko atari byiza gukoresha mudasobwa wicaye gusa, aha birasaba ko niba ujya ubabara umugongo rimwe na rimwe uzajya unyuzamo ukayikoresha uhagaze kugirango wirinde ububabare buhoraho.

Ngo si byiza kandi kwikorera ibintu biremereye cyane kuko bishobora guturitsa umugongo, ibintu byakuviramo ubumuga bw’igihe cyose. Niba uri mu bwogero budafite amazi aturuka hejuru ni byiza ko ushaka ikintu uterekaho ibase kugirango wirinde kunama no kunamuka buri kanya kuko byangiza umugongo. Mu gihe uri gukoresha mudasobwa, ngo ni byiza kwicara umugongo ufashe ku ntebe neza ibirenge bifashe hasi kuko ari bwo umugongo uba utekanye.

Src:Spondylitis.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND