RFL
Kigali

Imidido, indwara mbi cyane idakira burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/12/2017 14:48
1


Imidido ni indwara mbi cyane iterwa n’utuyoka duto cyane twibera mu butaka, utu tuyoka rero dusiga ibishorobwa byatwo mu mubiri w’umuntu nyuma yo kumuruma ari naho haturuka iyi ndwara yitwa imidido ariyo Elephantiasis mu ndimi z’amahanga.



Ese ni ibihe bimenyetso by’iyi ndwara?

Mu gihe umuntu agifatwa n’ubwo burwayi ashobora kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (Lymph nodes),kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma (scrotum) cyangwa amabere, kwihagarika inkari zifite ibara ry’umweru kimwe no kubyimba urwagashya cyangwa umwijima bigaragara igihe uburwayi bwabaye akarande.

Uku kubyimba rero guhurirana n’uburyaryate bukomeye bukanatuma umuntu ahita ahashimagura bityo amatembabuzi yaho nayo agahungabana ukazasanga umuntu yacitsi ibisebe ari nabyo biturukamo umunuko ukabije bikanatuma umurwayi ahabwa akato bitewe n’uwo munuko umuturukaho ndetse n’amasazi.

Ariko igiteye impungenge cyane nuko iyi ndwara idapfa kumenyekana mu maguru mashya ngo umuntu abone uko ayivuza hakiri kare ahubwo ashiduka amazi yararenze inkombe. Nyuma yo kubona ko benshi badasobanukiwe iby’iyi ndwara, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yaraye kirangije ubushakashatsi kuri iyi ndwara mu turere dutandukanye tw’igihugu, nyuma yo gukora ubushakashatsi basanze abafite iyi ndwara batari ku kigero cyo hejuru nkuko byari byitezwe nubwo nta mibare irashyirwa ahagaragara ariko ngo ikunda kwibasira abatuye hafi y’ibirunga kuko ubutaka bwaho aribwo busa nk’indiri ya twa tuyoka twavuzwe haruguru.

Ese ni bande bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara?

Nkuko byagaragaye, ngo abantu badakunda kwambara inkweto nibo bakunz kwibasirwa n’indwara y’imidido kuko baba bagendesha ibirenge bigatma twa tuyoka tubona aho tunyura twinjira mu mubiri w’umuntu.

Ese iyi ndwara ishobora gukira?

Mu bigaragara, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBCkivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagirango yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma indwara iba mbisi kurenza mbere. 

Ku bantu bamaze kurwara imidido ni ngombwa gushaka inkweto zo gushyiramo ibirenge,kwivuza hakiri kare kugirango umuntu yirinde ingaruka zishobora no kubamo ubumuga. Ku batarandura iyi ndwara, ni byiza guhora bambaye inkweto kugirango batazagira aho bahurira n’iyi ndwara. Si byiza kandi guha akato umuntu wamaze kurwara imidido kuko itandura na gato kandi iyo umntu akurikiranwe ashobora kugira amahirwe yo gukira. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neric 6 years ago
    Dukunda uburyo muducukumburira inkuru byumwihariko izerekeranye n’Ubuzima





Inyarwanda BACKGROUND