RFL
Kigali

Hari icyo waba uzi ku bumuga bw’inkonjo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/02/2018 20:40
0


Nyuma yo gusanga ubumuga bw’inkonjo ari bwo bumuga bw’amaguru abana bavukana bugenda bufata indi ntera cyane ko kuri ubu buri ku kigero cya 40%, Inyarwanda.com twashatse gusobanurirwa byinshi kuri bwo hamwe na BIRORI Augustin, umuganga usanzwe ugorora ingingo.



Ese ubumuga bw’inkonjo buterwa n’iki?

Birori Augustin: Mu by’ukuri ntiharamenyekana impamvu yaba itera ubumuga bw’inkonjo ariko haracyakorwa ubushakashatsi ku cyaba kibutera. Gusa mu gihe umubyeyi yakunze gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se imiti gakondo atwite, akunze kubyara umwana umeze utyo n'ubwo atari yo mpamvu nyamukuru.

Ese ubu burwayi bukunze kugaragara hano mu Rwanda?

Birori Augustin: Mu myaka ya mbere byakunze kubaho ariko aho dutangiriye gahunda yo kuvura abana, ubu byaragabanutse kuko na n'ubu haracyashyirwaho ingamba zo kurwanya ubu bumuga bitewe n’uko kuri ubu imibare igaragaza ko abana 40% ari bo bavukana ubu bumuga ariko bakaza gukurikiranwa ntibabukurane.

Ese ni ibihe bimenyetso by'iyi ndwara?

Birori Augustin: Umuntu wese ashobora guhita abona ko umwana afite ikibazo ku kirenge kuko akarenge k’umwana kaba kareba hasi cyane, iyo umuntu ateruye umwana wavukanye ubu bumuga ahita abibona ako kanya kuko akarenge kaba gasa n’agacuramye ukuntu.

Ese ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kuvura umwana wavukanye ubumuga bw’inkonjo?

Birori Augustin: Tumuvura dukoresheje uburyo butandukanye nyuma yo kumusuzuma iyo bikenewe ko umwana abagwa birakorwa byakenerwa ko ashyirwaho sima kugira ngo akagufwa katumye agira ubumuga gasubire mu mwanya wako cyangwa se byaba bidakomeye cyane tukamwambika agakweto kugeza igihe amenyeye kugenda ndetse agakomeza no gukurikiranwa buri cyumweru.

Ni byiza kuvuza umwana hakiri kare kuko nibura mu byumweru bibiri umwana avutse ni bwo byorohera abaganga kumuvura kandi agakira vuba ikindi ni uko kubera ukuntu ubu buvuzi buhenda cyane, ni byiza ko umubyeyi wese agira ubwisungane mu kwivuza kuko aramutse aje kuvuza umwana ku giti cye atabona amafaranga amuvuza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND